Ruhango: Abahinzi barasaba ubufasha mu gukora ubuhinzi budategereje imvura

Uko ubuhinzi bugenda butera imbere, abahinzi hirya no hino bakomeje kugenda bava ku guhinga mu buryo bwa gakondo bagahinga mu buryo bugezweho ari nako badategereza kubona amazi ari uko imvura yaguye.

Mu karere ka Ruhango, bamwe muri aba bahinzi bagaragarije ICK News ko bagenda bamenya akamaro ko kubika amazi y’imvura no gukoresha amazi ava ku misozi kugira ngo abafashe mu gihe cy’impeshyi.  

Bumwe mu buryo bakoresha babika amazi harimo kuyashyira mu byobo, kuyabika mu byuzi, n’ubundi buryo bubafasha kuhira imyaka yabo no mu bihe by’izuba ryinshi.

Icyakora bagaragaza ko nta bikoresho bigezweho ndetse ko n’uburyo bukunze gukoreshwa rimwe na rimwe bubateza impanuka n’ibihombo mu buhinzi bwabo.

Iyo usuye imwe mu mirima ihingwamo imboga, imbuto, imyumbati n’ibindi usanga abahinzi bake aribo bafite imashini nka za moteri n’ibindi byifashishwa mu gihe ayo mazi akwirakwizwa mu mirima ahubwo ugasanga bacyuhira mu buryo bwa gakondo.

Abo muganira bose bahuriza ku gusaba ubuyobozi kubafasha kubona ibyo bikoresho nk’ibigega byo munsi y’ubutaka, ibigega byo hejuru, amatiyo anyuze munsi y’ubutaka, amashitingi, moteri, green houses n’ibindi.

Niyonsaba Philippe

Niyonsaba Philippe wo mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Burima, ukunze kwibanda ku buhinzi bwiganjemo imboga n’imbuto, avuga ko rimwe na rimwe amazi aboneka adahagije, ndetse ko akunze guhura n’imbogamizi yo kubona ibikoresho bigezweho byo kuyabika.

Uretse ibyo kandi anavuga ko iyo acukuye ibyobo bifata amazi mu murima hagati, hari igihe amazi aturutse k’umusozi aba menshi akamuteza isuri bigatuma imyaka ye yangirika ndetse  umusaruro yari yiteze ukagabanuka.

Yagize ati “Ubuhinzi bugezweho ntabushobozi bwo kubugeraho ndabona, nkaha hantu hanjye mbonye ibikoresho bigezweho nk’ibigega ndetse na ‘greenhouses’ byamfasha kubona umusaruro mwinshi.”

Yongeyeho kandi ko akeneye n’ibikoresho byo kuvomera ndetse no kuhira ibihingwa mu buryo bugezweho.  

Ati “Nk’ubu, urabona uburyo nkoresha nuhira ni ubwa gakondo, urumva ko ubwo buryo bukora ahantu hato, rero mbonye ubushobozi bwo kugura nk’amashitingi nagera no kubindi birenze.”

Nyirakazubwenge Eussipa, ukorera ubuhinzi mu Mudugudu wa Rutabo, na we avuga bitewe nuko nta hantu hahagije kandi hagezweho ho kubika amazi  akigorwa  no kuhira ibihingwa   mu gihe abikeneye.

Ati “Urumva imvura igwa igihe ishatse ariko kuhira ibihingwa byo, umuntu abikora buri gihe, ariko amazi tubika nko mu byumweru bibiri aba akamye bikaduteza ibihombo. Rero turifuza ko twabona ‘damsheets’ kugira ngo tujye dukomeza duhinge kandi tweze no mu bihe by’izuba.”

Dutonnyekumana Prosper

Dutonnyekumana Prosper, Agoronome wa Sendika Ingabo ifasha by’umwihariko abahinzi b’imyumbati, nawe ahamya ko ubuhinzi budategereje imvura cyangwa izuba gusa bufite umumaro mwinshi kuko “Iyo amazi y’imvura adapfushijwe ubusa ahubwo agakusanywa, abahinzi bayakoresha buhira imyaka yabo no mu gihe cy’izuba bityo bikabafasha kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens

Aganira na ICK News, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens ahamya ko icyo kibazo nk’ubuyobozi bakizi icyakora ko hari gahunda zagiye zishyirwaho mu rwego rwo  guhangana nacyo.

Ati “Hari uburyo busanzwe buzwi nka ‘Small scale irrigation technology (SSIT)’, aho abaturage batanga kimwe cya kabiri cy’amafaranga agura imashini ivomerera amazi iyakuye mu migezi isanzwe, kandi abenshi barayizi, ahubwo icyo twabakangurira ni ukujya batumenyesha ko babonye ayo mafaranga natwe tukabagurira izo mashini kuko ziba zihari.”

Ikindi Meya agarukaho, ni uko nk’akarere batekereza kubaka ikoranabuhanga rigezweho mu kuvomerera.

Icyakora, agaragaza ko bisaba amafaranga menshi ariko batangiye gutekereza uko bizakorwa.

Meya Habarurema kandi akangurira abahinzi gukomeza guhindura imyumvire y’uko bakwiye guhinga ari uko imvura yaguye.

Ati “Abahinzi bacu rero twabagira inama yo gukomeza kwagura ibitekerezo no gukomeza kwitabira amahugurwa y’uburyo abantu bafata amazi, ntibagumye kwipfumbata gusa ngo bategereze ko imvura yaguye.”

Ku kijyanye n’abavuga ko gukora ibyo bikorwa bihenze, Meya agaragaza ko abaturage bakwiye kurekera gutekereza nk’umuntu umwe ahubwo bagatekereza mu buryo bwagutse bibumbira mu ma koperative kuko byoroshya cyane imikorere.

Akarere ka Ruhango ni kamwe mu turere dukungahaye ku buhinzi bw’imyumbati, imboga, imbuto , ikawa, ibijumba n’ibindi.

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) bwo muri 2024 bwagaragaje ko abahinzi bakoresheje ikoranabuhanga mu kubika amazi no kuhira ibihingwa byabo bari ku kigero cya  7.5% mu gihembwe cya mbere cy’ihinga, 12.1% mu gihembwe cya kabiri ndetse na 58.2% mu gihembwe cya gatatu.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.