Weekend muri ICK: Icyo wakora igihe utari mu masomo

Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi ni uruganda rw’Ubumenyi, aho amashuri yigirwamo ahora afite abanyeshuri, haba mu mibyizi, muri weekendi, yewe no mu biruhuko, iri ni ishuri ritagira irungu.

Icyakora, abanyeshuri bose ntibaba mu ishuri igihe cyose, kandi hari ibindi byiza wakora ku ishuri, atari mu gihe cy’amasomo gusa, ahubwo no hanze y’amasomo.

Bishobora kuba ibigufasha mu myigire, ariko bishobora no kuba ibigufasha kubungabunga ubuzima bwawe.

Mu gihe umunyeshuri ari imbere ya mwalimu, yakira ibyo mwalimu yamuteguriye, ariko hanze y’ishuri, ni inshingano ze kuruhukira n’ubundi mu bizamufasha gucengera ibyo yize.

Roselyne Nyiramahirwe ushinzwe isomero rya ICK agira abanyeshuri inama yo kwibuka gusura iryo somero.

Agira ati “Ushobora gusoma ibitabo ku ikoranabuhanga birahari ariko murabizi ko dukoresha telefone kenshi. Iyo uje hano ushobora no kuyishyira hasi ugakoresha ibitabo by’impapuro zisanzwe, ugasoma urambura ipaji ku yindi.”

Muri iri somero, hari ibitabo bivuga amateka y’u Rwanda (Collection Rwandaise) bishobora gutuma umunyeshuri amenya igihugu cye, n’aho yaba atabimenyeye imbere ya mwalimu.

Hari kandi n’ibitabo by’inkuru mpimbano, inkuru z’urukundo n’izindi ushobora gusoma igihe usoje amasomo yawe, ukaruhuka kandi ukunguka n’ubundi bumenyi.

Muri ICK hari kandi icyumba cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga (ICT room) ifasha gucengera ubumenyi ku ikoranabuhanga bakoresheje murandasi.

Umunyeshuri wakurikira neza, ashobora kuvana muri ICK ubumenyi bumuhesha impamyabumenyi, ariko ashobora no gusohoka afite ubundi bumenyi yakuye ku ikoranabuhanga, bukamufasha mu buzima bw’ishuri, ndetse nta wamenya, hari ubwo bwamuviramo n’akandi kazi kamwinjiriza amafranga.

Buriya kuri murandasi, umuntu ashobora kuhigira guteka, gutera ipasi, gukora ubusitani n’ibindi byinshi bifasha kuruhuka wiyungura ubumenyi.

Abiga itangazamakuru nabo baba bafite amahirwe yo gukomeza gutyaza ubumenyi bakoresheje urubuga rwa ICK News bakiga ibijyanye no kwandika inkuru, bakamenya ibijyanye n’ibyo bazakora ku isoko ry’umurimo, bakagera igihe basohoka mu ishuri baramenye itangazamakuru.

Hari n’ibindi byinshi byafasha umunyeshuri wa ICK kuruhuka ataretse no kunguka ubundi bumenyi nko kujya mu itorero rya ICK ryitwa Inganji z’umuco.

Ku bijyanye n’ubuzima bwa Roho, naho ICK ntiyasigaye inyuma. Iri shuri rifite Shapeli Abakrisitu bashobora kujyamo bagasabana n’Imana bisanzuye, mu gihe ababishoboye bashobora no kujya muri korali zitandukanye ziri muri ICK. Muri ICK, Misa yo mu kigo iba buri wa gatatu saa sita z’amanywa na buri cyumweru.

Mushimiyimana Janvier wiga Ubuforomo muri ICK avuga ko iyo asoje amasomo akenshi aba ahugiye mubikorwa bimufasha kwitagatifuza nko kuririmba muri korari.

Agira ati “N’ubwo twebwe ibintu twiga bitaduha igihe cyo kuruhuka, kuwa gatandatu turabyuka abakora siporo bakayikora igihe gito, mbere yo gusubira mu masomo saa yine, hanyuma ikigoroba tukajya muri Korali.”

Yongeraho ati “Ku cyumweru ho rero tujya mu Misa ya mbere, twavayo tugakomeza amasomo.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko gukora amasaha menshi byongera ibyago byo kurwara imitsi y’ubwonko (Stroke).

Ubushakashatsi bwa mbere bwakozwe ku rwego rw’isi kuri iyi ngingo, bugaragaza ko abantu 745.000 bapfuye mu 2016 bazize indwara yo guturika kw’imitsi yo mu bwonko ndetse n’indwara y’umutima, bitewe n’amasaha menshi y’akazi.

Ubushakashatsi bwa OMS bwo bwasanze gukora amasaha 55 cyangwa arenga ku cyumweru hari aho bihuriye n’ibyago biri hejuru ho 35% byo guturika imitsi yo mu bwonko n’ibyago biri hejuru ho 17% byo kwicwa n’indwara y’umutima, ugereranyije no gukora amasaha ari hagati ya 35 na 40 ku cyumweru.