Kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, hasorejwe Icyumweru cy’Icyunamo, hazirikanwa abanyapolitiki 21 bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Menya abanyapolitiki 21 baruhukiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero
Igikorwa cyo gusoza iki cyumweru cyitabiriwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa; Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard; Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke, ari na we uhagarariye Abadipolomate bakorera mu Rwanda, abandi bayobozi muri Guverinoma, abahagarariye inzego z’umutekano, abo mu miryango y’Abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, wari umushyitso mukuru yavuze ko kwibuka abazize kurwanya akarengane n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kumva neza inkomoko y’amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ariko ni n’umwanya wo kuzirikana intambwe tumaze gutera mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bwacu mu Gihugu.”
Dr. Kalinda yavuze ko Jenoside yateguwe, iranononsorwa kandi ishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi buyikomora ku Bakoloni n’Ababiligi.
Ati “Amashyaka ya politiki n’Abanyepolitiki bagize uruhare runini mu gusenya Ubunyarwanda babishyigikiwemo mu buryo butaziguye na politiki y’ubukoloni bw’Igihugu cy’u Bubiligi cyari gishingiye ku gushyamiranya Abanyarwanda kugira ngo babayobore mu nyungu zabo.”
Dr Kalinda yavuze ko Ababiligi bafashije gushyiraho amashyaka ya politiki ashingiye ku moko no kubiba amacakubiri n’ubwicanyi bwibasiye Abatutsi.
Ati “Iyo politiki mbi ikaba yarashingiweho n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, ikaza kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yatangaje ko bibabaje kubona Abanyepolitiki bagakwiye kuba bakosora ibyo bakoze ari bo bagikomeje kugoreka amateka.
Yatangaga ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’Abanyepolitiki mu itegurwa rya Jenoside, ipfobya ryayo n’inshingano yo kubaka igihugu, yahaye abitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Abanyepolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Urubyiruko rwinshi duhura rugorwa no kubona hari Abanyepolitiki bakuru bagoreka amateka, basabitswe n’urwango kandi ari bo bagombye kuba ku isonga y’abakosora ibyo bangije.”
Kugeza ubu, Urwibutso rwa Rebero ruruhukiyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 14,000.




Amafoto: RBA
