Muhanga-Shyogwe: Imyaka ibiri yo kuvana abatishoboye mu bukene iratanga icyizere

Jean Baptiste Gatete na Daphrose Nyirabahenda, batuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe w’Akarere ka Muhanga, barashimira ubufasha bahawe binyuze mu nguzanyo y’amafaranga ibihumbi 100,000 bahawe muri VUP kugira ngo bivane mu bukene.

Muri Kamena 2023, Uyu muryango, ubarirwa muri Gahunda y’Igihugu yo Gufasha abaturage Kwikura mu Bukene ku Buryo Burambye (National Strategy for Sustainable Graduation – NSSG), watekereje icyo wakora ngo wivane mu bukene bukabije wari urimo.

Muri gahunda zitandukanye zigamije gufasha abaturage kwikura mu bukene ku buryo burambye, uyu muryango wahisemo gusaba inguzanyo ya VUP y’amafaranga ibihumbi 100, yishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri ku nyungu ya 2%.

Aya mafaranga umuryango wa Gatete wayashoye mu buhinzi bw’imboga z’amoko atandukanye, bakajya bazigemura mu isoko rya Gitarama.

Kuva batangira gukora ubu buhinzi, Nyirabahenda Daphrose, umugore wa Gatetete avuga ko urugo rwabo rwatangiye gutera imbere, ndetse ubu rukaba rugeze ku rwego rushimishije.

Agira ati “Urumva guhinga imboga byatumye umuryango utakibura imboga zo kurya mu rugo, bikadufasha kurwanya imirire mibi. Ikindi amafaranga dukura mu mboga turayakoresha mu kwivana mu bukene, ubu twaguze amabati tubasha kubaka inzu ntoya yiyongera ku yo dusanganywe, twabashije kugura ingurube ubu yaranabyaye ifite ibyana 6. Muri rusange turi gutera imbere gahoro gahoro.”

Uyu muryango ufite umwana umwe gusa w’imyaka 5, ugaragaza ko ukomeje ibikorwa byo kwiteza imbere kandi ko hari aho wavuye n’aho ugeze kuva washyirwa muri gahunda yo gufashwa kwivana mu bukene.

Nyirabahenda avuga ko uretse guhinga imboga mu murima bakodesha mu kabande, ubu bafashe gahunda yo guhinga imboga n’imbuto hafi y’urugo rwabo, zikabafasha mu kunoza imirire.

Uyu muryango ariko ugaragaza ko hakiri urugendo kugira ngo ube wivanye mu bukene ku buryo burambye nk’uko gahunda ibiteganya, ugasaba ko wakomeza gufashwa.

Nyirabahenda ati “Nk’ubu tugize amahirwe tukabona andi mafaranga noneho arenze ibihumbi 100, nka 200 cyangwa 300, byatuma turushaho kongera ubuhinzi bwacu bw’imboga bityo iterambere rikihuta.”

Ku bwa Nyirabahenda, asanga igihe cyo gucuka kitaragera, agasaba ko bakomeza guherekezwa nibura indi myaka ibiri.

Octave Munyaziboneye ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Shyogwe avuga ko ashingiye ku rwego ugezeho, umuryango wa Jean Baptiste Gatete na Daphrose Nyirabahenda ari umwe muri myinshi iri muri uyu murenge itanga icyizere ko kuva mu bukene bishoboka ku buryo ishobora gucutswa.

Mu mwaka urenga ushize iyi gahunda yo gufasha imiryango kwikura mu bukene itangizwe, mu Murenge wa Shyogwe hatoranyijwe imiryango 343 kugira ngo ifashwe kwikura mu bukene binyuze mu mishinga inyuranye nk’ubuhinzi, ubworozi, imyuga, ubukorikori n’ibindi.

Biteganyijwe ko ubwo imyaka ibiri izaba yuzuye, mu mpera za Kamena 2025, hazakorwa isuzuma kugira ngo harebwe ibyagezweho mu gufasha imiryango kuva mu bukene, bityo iyagaragaje impinduka nziza icutswe. 

Muri rusange, urugo ruherekezwa mu gihe cy’imyaka 2, ruhabwa ubufasha butandukanye. Gahunda iteganya ko umuryango umaze imyaka ibiri ufashwa uba ugomba kuba hari icyo wifashi kuva muri gahunda hakajyamo abandi.

Bimwe mu bifashwa imiryango iri muri gahunda yo kwikura mu bukene hari abahabwa inguzanyo zo gukora ibikorwa binyuranye, hari abafashwa mu bikorwa by’ubuhinzi, iby’ubworozi, abahabwa akazi muri gahunda ya VUP, abashakirwa akazi mu bafatanyabikorwa n’ibindi.