Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza umushinga wa miliyari 360 Frw wo kubaka imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 215 izafasha mu kunoza ingendo n’ubwikorezi imbere mu gihugu ndetse no guhuza igihugu n’ibihugu by’abaturanyi birimo Uganda, RD Congo n’u Burundi.
Muri iyi nkuru dukesha TNT tugiye kwibanda ku mihanda izubakwa, ibyo yitezweho n’ibindi by’ingenzi wamenya kuri uyu mushinga.
Umuhanda Ngororero-Musanze-Cyanika
Nk’uko byasobanuwe na Fidele Abimana, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, umuhanda ureshya na kilometero 72 wa Ngororero-Musanze-Cyanika uzanyura mu Turere twa Ngororero na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, no mu Turere twa Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru. Hanyuma kandi uzahuza u Rwanda na Uganda unyuze ku mupaka wa Cyanika.
By’umwihariko, umuhanda wa Ngororero-Nyakinama-Musanze-Cyanika uzanyura mu mirenge irimo Kagogo, Cyanika, Rugarama, Gahunga, Gacaca, Cyuve, Muhoza, Muko, Nkotsi, Shyira, Rugera, Matyazo, na Ngororero.
Uyu muhanda uzafasha abaturage binyuze mu koroshya urujya n’uruza rw’abantu ndetse ufashe n’abaturage kugeza umusaruro w’ubuhinzi ku masoko.
Umuhanda wa Musanze-Cyanika, usanzwe urimo kaburimbo, ariko ukeneye kuvugururwa bitewe nuko wangiritse.
Biteganyijwe ko nyuma y’uko uyu muhanda uzaba urangiye kubakwa, uzazana inyungu zitandukanye.
Muri zo harimo kuzamura ubukungu, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, koroshya ubucuruzi haba imbere mu gihugu no mu bihugu byibituranyi (Uganda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo), guhanga amahirwe y’imirimo, no guteza imbere ibidukikije.
Biteganyijwe kandi ko bizagabanya n’ibiciro by’ubwikorezi.
Umuhanda Kinigi-Kora
Umuhanda wa Kinigi-Kora ureshya na kilometero 28. Uyu muhanda uva mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, unyuze muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ugana ahazwi nko ku i Kora mu Karere ka Nyabihu.
Uyu muhanda uzafasha mu gutwara abantu, ibicuruzwa n’ibikomoka ku buhinzi, by’umwihariko ibirayi, ibireti, ibishyimbo, ingano n’ibigori, bihingwa cyane muri ako gace.
Kinigi kandi ni irembo rya ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Iyi pariki ikaba yarashyizwe mu murage w’Isi na UNESCO kubera izwiho kugira ingagi zo mu misozi miremire.
Ibyo rero bituma uyu muhanda ugira uruhare runini mu bikorwa by’ubukerarugendo n’ubukungu muri aka gace.
Umuhanda Kazabe-Rutsiro
Umuhanda wa Kazabe-Rutsiro uva mu Karere ka Ngororero ukagera mu Karere ka Rutsiro ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, ureshya na kilometero 55.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ivuga ko uyu muhanda wangiritse cyane, bityo ko ukeneye kuvugururwa.
Umuhanda Bugarama-Bweyeye
Umuhanda wa Bugarama-Bweyeye ureshya n’ibirometero 60 mu Karere ka Rusizi uzavugururwa ube umuhanda usanzwe w’inzira ebyiri n’ubugari bwa metero zirindwi.
Abimana avuga ko uyu muhanda uhuza Bugarama n’umupaka wa Bweyeye, uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Abantu miliyoni 1.4 bazungukirwa n’iyi mishinga
Iyi mishinga ine y’imihanda izafasha mu kuvugurura imihanda mu duce tw’amajyaruguru y’iburengerazuba n’amajyepfo y’iburengerazuba, izagirira akamaro Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 1.4.
Abazayungukiramo barimo abahinzi, abacuruzi, abaguzi n’abaturage muri rusange, bose bazazungukira mu bikorwa remezo by’imihanda, kuko izohereza imihahirane, itange amahirwe y’ubucuruzi.
Aho amafaranga azaturuka
Umushinga w’agaciro ka miliyari 360 z’amafaranga y’u Rwanda, uzaterwa inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).
Hazubakwa imihanda yihanganira ibiza
Abimana yagaragaje akamaro ko kubaka imihanda yihanganira imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Imihanda imwe n’imwe irimo kuvugururwa iri mu bice byibasirwa n’ibiza nk’inkangu zamaze kwangiza bimwe mu bice by’imihanda isanzwe. Turasaba ko habaho igenamigambi mu gushushanya no kubaka ibikorwaremezo byihanganira imihindagurikire y’ibihe, harimo gukoresha ibisubizo bya kamere nko gutera ibiti n’ibyatsi iruhande y’imihanda kugirango ibungabungwe kandi irusheho kuramba.”
Hazubakwa one-stop border post
Mu rwego rwo koroshya ubucuruzi n’ubwikorezi mu karere, uyu mushinga uzubaka one-stop border post.
Uyu mushinga uteganyijwe, uzafasha mu guhuza akarere k’Iburasirazuba (EAC) mu buryo bwimbitse, by’umwihariko mu guhuza imiyoboro y’ingenzi yerekeza mu muhora wo hagati n’uwaruguru.
Kubaka sitasiyo z’imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi
Abimana yagaragaje ko kubaka imihanda ari amahirwe yo gushyira mu bikorwa imishinga y’ibindi bikorwa remezo bijyanye mu buryo burambye kandi bwiza ku biciro.
Ati “Urugero, mu gihe cyo kubaka umuhanda, abakora imirimo bashobora no kubaka ibikorerwa ibikorwa by’ahazaza, nk’ibibanza byo guhagararikamo imodoka ndetse na sitasiyo z’ikoreshwa n’imodoka zikoresha amashanyarazi (EV), kugira ngo hirindwe gukoresha amafaranga menshi nyuma.”
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo iri gutegura gahunda yo kubaka sitasiyo zifashishwa n’imodoka z’amashanyarazi, ikazibanda kuzongera mu gihugu hose kugira ngo hatazagira imodoka zizajya zigenda ibirometero 50 itarabona aho yakongerwamo umuriro.
