Kirehe: Abaturage barasabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, barangwa n’ubumwe

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 7 Mata 2025, mu Rwanda no mu bice bitandukanye by’isi, hatangijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu karere ka Kirehe, ibi bikorwa byatangirijwe mu Murenge wa Kigina, Aagari ka Rugarama, hashyirwa indabo mu kiyaga gito cya Rubonobono, mu rwego rwo kwibuka, kunamira no guha icyubahiro Abatutsi bishwe bakajugunywa muri icyo kiyaga.

Muri uyu muhango kandi, abaturage bibukijwe kwibuka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, basabwa kandi gushyira imbere ubumwe mu gihe cy’icyunamo.

Nyuma yo gushyira indabo muri icyo kiyaga, izindi gahunda zakomereje ku ishuri rya EP Kimeya, ahatangiwe ibiganiro n’ubutumwa bugaruka ku mateka ya Jenoside.

Mu buhamya bwatanzwe na Marie Therese Kakuze, umubyeyi wo mu Murenge wa Kigina, wiciwe abana bane b’abahungu muri Jenoside, yavuze ko kwibukira ku kiyaga cya Rubonobono bimubabaza bikanamwibutsa byinshi.

Ati “Uwaguye hano yari umwana wanjye wa gatatu, yari umusore. Baramuzanye bamugejeje hano bamujugunya hano kuko icyo gihe hari ikiyaga kinini, ariko yanga gupfa, baramuboha nabwo yanga gupfa, bamushyiraho impembe z’imiheto zabo zicika adapfuye, bamubohesha imigozi niyo yamwishe.”

Marie Therese Kakuze

Kakuze yashimiye ingabo z’inkotanyi ndetse na leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yarokoye abicwaga ikabagarurira ikizere cyo kongera kubaho.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure avuga ko amateka agaragaza ko ku Kiyaga cya Rubonobono hiciwe Abatutsi benshi ku buryo kumenya umubare wa nyawo w’abahajugunywe bitarashoboka kuko hagikorwa icyegeranyo.

Yasabye ko hashyirwa ikimenyetso simusiga ku kiyaga, kugira ngo amateka atazasibangana.

Yagize ati: “Ikibabaje ni uko imibiri yahajugunywe itigeze ishyingurwa mu cyubahiro, tukaba dusaba ko hashyirwa ikimenyetso simusiga kugira ngo abantu bazirikane ayo mateka, atazasibangana.”

Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, atangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 y’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye abatuye aka karere gufata umwanya wo kongera gutekereza no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu maguru mashya anabasaba kandi kurangwa n’ubumwe.

Ati: “Turasaba ubufatanye n’abaturage kugira ngo turwanye ahantu hose hagaragaza ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside, harimo no guhohotera abarokotse. Ntabwo dukwiye

kwemerera abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko aho tugeze ni aho kwishimira, niyo mpamvu dukwiye gufata umwanya tugatekereza aho twavuye, bitume dukomeza kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.”

‎Meya Rangira, yanaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye, kwitabira ibikorwa byose biteganyijwe no kuba hafi abarokotse.

‎Ati: “Turasaba abaturage kuzitabira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufata mu mugongo abarokotse, kugira ngo igihe cy’iminsi ijana yo kwibuka bazakinyuremo batagize ihungabana cyangwa ikindi kibazo.”

Ku kibazo cyo gushyira ikimenyetso ku kiyaga gito cya Rubonobono, nk’uko IBUKA yabisabye, Meya Rangira yavuze ko hakiri ubushake bwo gushyiraho ikimenyetso ku mateka ya Jenoside. Yavuze ko biteganyijwe ko ikimenyetso gishya kizashyirwa muri ako gace, hakurikijwe ibipimo byatanzwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.