Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Kardinali Pietro Parolin yavuze ko Vatikani iteganya gushaka uburyo bushya bwo kuyobora Kiliziya mu gihe Papa Fransisiko yabura imbaraga zituma ayobora kiliziya uko byari bisanzwe.
Kardinali Parolin yatangaje ibi ku wa 27 Werurwe 2025, mu gikorwa cyabereye i Sacrofano hafi y’i Roma, aho yagaragaje ko yakira ubutumwa bwinshi bw’abakirisitu basabira Papa Fransisiko gukira byuzuye.
Yagize ati: “Birashoboka ko atazongera gukora nk’uko byahoze, kandi mu gihe byagenda gutyo, tugomba gushaka uburyo bushya bw’uko akomeza kuyobora Kiliziya.”
Mu gihe Kiliziya iri kwitegura Icyumweru gitagatifu, haracyari urujijo ku bijyanye n’ubushobozi bwa Papa Fransisiko bwo kuyobora imihango mitagatifu ya Kiliziya Gatolika, bitewe n’uko akiri koroherwa nyuma yo kurwara indwara ikomeye y’ubuhumekero.
Kardinali Parolin, Umunyamabanga wa Leta wa Vatikani, yemeje ko Papa ashobora kutazongera kuyobora Kiliziya nk’uko byahoze, bityo hakaba hagomba gutekerezwa ku zindi nzira zamufasha gukomeza inshingano ze.
Nyuma yo kuva mu bitaro ku wa 23 Werurwe, Papa Fransisiko ari aho asanzwe atuye i Vatikani, yirinda kujya mu ruhame ku buryo n’uruzinduko Umwami w’Ubwongereza yateganyaga kugirira i Vatikani byabaye ngombwa ko rusubikwa kugira ngo Papa abanze yoroherwe neza.
Kardinali Parolin yagize ati: “Ari kuruhuka, nta bantu ahura na bo, kandi kugeza ubu nta nama ziteganyijwe.”
Yashimangiye ko icy’ingenzi ubu ari ukumuha igihe gihagije cyo gukira neza. Ati “Igisubizo cyonyine ni ukwihangana, tukamureka agakira neza atabangamiwe n’imirimo y’ubuyobozi.”
Ku bijyanye n’imihango y’Icyumweru gitagatifu, Vatikani ntiratangaza neza uko izagenda.
Gahunda y’imihango yarasohotse, ariko ntiharamenyekana neza niba Papa ubwe azayiyobora.
Abayobozi bakuru ba Vatikani bavuze ko hashobora gutegurwa igisubizo cyihuse, aho abakaridinali batandukanye bayobora imihango imwe n’imwe mu mwanya we.
Kardinali Parolin yagize ati: “Tuzareba niba Papa azashobora kuyobora imihango, cyangwa niba azagenera abakaridinali inshingano zo kumusimbura mu bice bimwe by’iyo mihango.”
Kubera inama z’abaganga zimusaba kuruhuka nibura amezi abiri, birashoboka ko azagabanya cyane ibikorwa bye mu gihe kiri imbere.
Papa Fransisiko, ufite imyaka 88, amaze igihe agaragaza ibibazo by’ubuzima, birimo kubagwa no kwivuza mu bitaro kenshi kubera ikibazo cyo mu buhumekero.
Nubwo yakomeje kwamagana ibihuha by’uko ashobora kwegura, ubuzima bwe bushobora gutuma habaho impinduka mu mikorere ye.
Mu mateka ya Kiliziya, igihe Papa yarwaraga, Vatikani yakunze gukoresha Abakaridinali nk’abajyanama be mu miyoborere. Mu gihe Papa Fransisiko yakomeza kugira ikibazo cy’ubuzima, iryo hame rishobora kongera gukoreshwa.
