Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Werurwe 2025, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi yatashye kumugaragaro anaha umugisha inyubako nshya yujujwe na Hoteli ‘Saint André Kabgayi.’
Ni inyubako yatangiye kubakwa mu kwezi kwa Kanama 2022, mu rwego rwo kunganira izindi nyubako iyi hoteli yari isanzwe ifite ndetse no gukemura ibibazo byagiye bigaragazwa n’abakiriya bayigana cyane cyane abakoresha igice cy’aho bogera (Piscine) birimo kunyagirwa ndetse no kwicwa n’izuba mu gihe bahasohokeye.

Aganira na ICK News Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yagaragaje ko iyi nyubako -yagereranyije nka ‘White House’ yo muri Amerika- bayitezeho umusaruro mwinshi.
Ati “Iyi nyubako ije gukemura ikibazo cy’abakiriya basohokeraga hano baje nko kwidagadura, ugasanga babuze nk’ahantu bikinga imvura n’izuba cyangwa se ugasanga ntibisanzuye neza.”
Yakomeje agira ati “Iyi nyubako rero ifite ahantu umuntu ashobora kuza akaruhukira agakomeza ibikorwa yari arimo byo kwidagadura neza ntakimubangamiye.”
Si ibyo gusa kandi, kuko initezweho gufasha abantu bashaka gukora inama, n’ibindi birori bitandukanye.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi kandi avuga ko ibikorwa binini nk’ibi bijyana no gufasha, gutabara abakene ndetse n’abadafite imbaraga.
Ati “Cyane cyane tuba tugomba kwibuka babandi basigaye inyuma, bafite intege nke z’umubiri, ubumuga, abafite amikoro make nabo bagatekerezwaho mu kubaha akazi no kubabera urugero rwiza rw’umurimo ugera ku bikorwa bifatika, kubatera inkunga mubyo bakeneye ndetse no kubatabara mu gihe bibaye ngombwa”.

Padiri Niyonagira Prosper uyobora iyi hoteli avuga ko iyi nyubako yubatswe ku busabe bw’abakiriya bityo ko nyuma yo kuyuzuza bizeye ko izabafasha kubona abakiriya benshi ndetse no kubafata neza kuko ibyabacaga intege byakemutse.
Ati “Turashima Imana ko ikibazo cyo kunyagirwa n’imvura ndetse no kwicwa n’izuba ku bakiriya bacu cyakemutse, bityo dufite ikizere ko bagiye kwiyongera bakaba benshi.”
Padiri Niyonagira yongeyeho ko izanabafasha kongera no kunoza serivisi basanzwe baha abakiriya babagana.
Ati “Twebwe nka hoteli ‘Saint André Kabgayi’ ya Diyoseze ya Kabgayi intego twihaye ni ukubwira abakiriya bacu ko serivisi ariyo ducuruza, ni ukuvuga ko umuntu uje hano ikintu atishimiye ahandi hano twakimuha ndetse tunabifatanya n’indagaciro za gikirisitu muri rusange.”
Padiri Niyonagira kandi ahamya ko bitewe nuko iyi hoteli ikomeje kwaguka harimo kubaka inyubako nkizi bizanatanga akazi ku rubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga n’ahandi rwahuguriwe gukora mu ma hoteli.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa hoteli igaragaza ko iyi nyubako yuzuye itwaye amafaranga arenga miliyoni 165 z’amafaranga y’u Rwanda.
Hoteli ‘Saint André Kabgayi’ isanzwe itanga serivisi zirimo ahakorerwa inama n’ibirori, aho kurara, ibyo kurya n’ibyo kunywa, aho kogera (Piscine), aho abana bakinira n’izindi. Ifite inyenyeri eshatu yahawe mu mwaka wa 2008 ndetse kuri ubu ikaba iri mu nzira zo gusaba inyenyeri ya kane itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).





