Papa Fransisiko yatanze miliyoni y’amayero ku batagira aho baba

Papa Fransisiko uri mu Bitaro bya Gemelli yatanze inkunga ya miliyoni imwe y’amayero kugira ngo ifashe abatagira aho baba.

Aya mafaranga azakoreshwa mu kubaka inzu nto 20 zigenewe abatishoboye badafite ubushobozi bwo kubona icumbi.

Vatikani itangaza ko yatanze iyi nkunga mbere y’uko yinjira mu bitaro bya Gemelli, aho yayihaye ikigega Don Roberto Sardelli Fund, kizwiho ibikorwa by’urukundo bijyanye no gutuza abantu. Iki kigega gikorera muri Caritas ya Diyosezi ya Roma.

Umushinga wo kubaka izi nzu ugamije kuvugurura inyubako yahoze ari iy’abihaye Imana, ariko ubu ikazaba iy’abakene, nk’uko Kardinali Baldassare Reina yabigarutseho mu ntangiriro za Gashyantare.

Umwepiskopi wungirije wa Diyozi ya Roma, Kardinali Baldassare Reina yagize ati “Twatekereje kuyikoresha mu gufasha abatagira aho baba. Tuzubaka inzu nto zigera kuri 20. Kugira ngo zizabe nyabagendwa, bizatwara amafaranga menshi. Igice kimwe cy’aya mafaranga cyamaze gutangwa na Nyirubutungane Papa, naho ikindi gice kizaturuka muri Diyosezi ya Roma, kugira ngo iyi nzu ihabwe abatishoboye.”

Mu mezi make ashize, Papa Francis yongeye kugaruka ku kibazo cy’amacumbi, ubwo yahuraga n’abayobozi ba Diyosezi ya Roma mu Ukwakira 2024.

Yagarutse ku bibazo abakene bahura nabyo, avuga ko ibikorwa bifite agaciro kurusha amagambo.

Icyo gihe Papa Fransisiko yagize ati “Inkuru nziza tugomba kugeza ku bakene mbere na mbere ni ukubamenyesha ko Imana ibakunda, ko bafite agaciro imbere yayo. Icyubahiro cyabo, nubwo kenshi gihohoterwa n’isi, ni ubutagatifu imbere y’Imana. Ariko kenshi, twe Abakirisitu, tuvuga ibi mu magambo gusa, nyamara ntidukore ibikorwa byerekana ko ari ukuri.”

Muri 2021, u Butaliyani bwabaruraga abantu barenga ibihumbi 90 batagira aho baba. Akenshi usanga ari abimukira bava mu bihugu bikennye byo ku mugabane w’u Burayi no muri Afurika. Impamvu y’ubwiyongere bw’abimukira ishingiye ku ngaruka za COVID-19 ndetse n’ihungabana ry’ubukungu ryo muri 2008.

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes