Kamonyi: Ntakosa na rimwe riganisha ku ngengabitekerezo dushaka mu baturage bacu-VC Mayor Niyongira

Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa ngo u Rwanda rwinjire mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi burasaba abaturage kwitwararika no guca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu nama mpuzabikorwa y’aka karere yabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 20 Werurwe 2025 yahuje Abayobozi ku nzego zose kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’umudugudu, aba bayobozi basabwe kwita cyane k’umutekano w’abaturage n’ibyabo, gutanga amakuru kandi agatangirwa ku gihe ariko kandi no kwirinda guha icyuho aho ariho hose haturuka ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bamwe mu baturage bo muri aka karere bagaragaza ko hari na bamwe mubafungiwe ibyaha bya Jenoside basoje igihano cyabo ubu bakaba baragaruwe mu buzima busanzwe bikabagora kubana n’abo basanze kubera ipfunwe ry’ibyo baba barakoze bakisanga mu cyaha cy’ingengabitekerezo.

Umwe mu baganiriye na ICKNEWS utifuje ko izina rye ritangazwa Yagize ati: “Hari abantu bafunguwe basoje igihano bakatiwe n’inkiko ku byaha bya Jenoside bagaruwe mu bandi baturage bahagera bakagira ipfunwe no kutisanga muri sosiyete ndetse n’abo basanze ugasanga baracyabarebera mu ndorerwamo y’ibyo bakoze muri Jenoside, ibyo bigatuma batabana neza n’abo basanze bityo bikaba byatuma bisanga mu cyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside”

Nteziyaremye Evariste utuye mu kagari ka Kazirabonde mu murenge wa Ngamba avuga ko hari ibyakozwe mu rwego rwo kwakira abafunguwe barangije ibihano byabo ariko agakomeza avuga ko hacyiri urugendo.

Yagize ati: “hari ibyakozwe mu rwego rwo kwakira abafunguwe bari barafunzwe bazira ibyaha bya jenoside basoza ibihano bakagaruka mu baturage kuko ubuyobozi butegura ibiganiro by’ubudaheranwa bakiga no kubana n’abo basanze, gusa ntabwo habura abagira ipfunwe kuko babona hari igihombo gikomeye bagize cyo gufungwa igihe ugasanga hagati yabo n’imiryango nta nyungu zabonetsemo kandi n’abo bahemukiye nabo bikaba bigoranye guhita babakira bigatuma bakongera kugira intekerezo ziganisha ku ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Bamwe mu rubyiruko bo bavuga ko ntakibazo kuba aba bantu bagarurwa mu baturage kubana nabo bakabereka uko igihugu kimeze n’amahirwe ahari ariko kandi hari n’aho bagorwa n’abafunguwe bagifite imyumvire igoye.

Bizimana Jean Damascene utuye mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi yagize ati: “twe nk’urubyiruko iyo tubonye abo bantu baje turabakira ariko kandi tukanagerageza kubaganiriza no kubereka amahirwe ahari yo kwiteza imbere nubwo tugorwa nuko hari abagifite ibyumvire igoye kuko hari nk’uherutse gufungurwa bidateye kabiri aba agiranye amakimbirane n’umugore we arongera arafungwa.”

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi IBUKA mu karere ka Kamonyi, Bwana Benedata Zacharie, avuga ko ikintu cya mbere basabwa ari ukwakira ko bagarutse ariko.

Ati: “twebwe icyo dukora ni ukubyakira kuko niba umuntu yarahamijwe icyaha cya jenoside imyaka ikaba irangiye ni ukwakira ko arangije igihano yahawe, tuganira kandi n’abo duhagarariye kugirango babashe nabo kubyakira kuko ni ubutabera buba bwaratanzwe, ndetse no kwemera kubana n’abo bantu.”

Bwana Benedata Zacharie, Umuyobozin wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi

Akomeza asaba Leta gukoresha imbaraga zishoboka abo bantu bakigishwa ariko inashyiraho ibihano kubongeye kugaragarwaho n’ibyo byaha.

Ati: “Hari byinshi byahindutse bitandukanye n’ibyo basize, rero twifuza ko nibura hashyirwaho amategeko k’uburyo nk’umuntu wongeye kugaragarwaho n’icyo cyaha byaba mu mvugo cyangwa mu bikorwa, habaho unei mwihariko wo kumuhana.”

Umuyobozi wungiije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Niyongira Uzziel, asaba abaturage kwakira abarangije ibihano bakabana nabo kuko bagorowe akanagira inama abarangije ibihano byabo bakaza mu buzima busanzwe, kubana neza n’abaturage bakirinda icyatuma bagwa muri ibyo byaha.

Ati: “Turasaba abaturage bacu kwakira abafunguwe basoje ibihano byabo, babinjize muri sosiyete ndetse babigishije uko igihugu gihagaze, babane nabo kuko baragorowe ndetse baranaganirizwa kandi n’ubu turacyakomeje kubaganiriza, tubafashe rero tubinjize mu mibereho y’umuryango nyarwanda kugirango nabo babe andi maboko yo kwiyubaka no kubaka Igihugu. Ariko nanone nabo turababwira ngo igihano baragihawe kubera ibyaha bakoze ariko uyu munsi bagarutse mu muryango, ni bafatire aho abandi bageze nabo bagerageze babane nabo neza”

Bwana Niyongira Uzziel, Umuyobozi wungiije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Uyu muyobozi kandi yanasabye abaturage b’aka karere kwirinda icyo aricyo cyose cyahembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki gihe twitegura kwinjira mu bihe byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi.

Nkuko bigaragazwa na raporo ya polisi y’ibyaha byagaragaye mu karere ka kamonyi, icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kiza ku mwanya wa munani ku rutonde rw’ibyaha byagaragaye muri aya mezi atatu ashize, aho kiza inyuma y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusambanya abana, ibiyobyabwenge, guhoza ku nkeke, ubuhebyi ndetse no gukubita no gukomeretsa byateye urupfu.