Ni umunsi utazibagirana: Imyaka itanu irashize Abanyarwanda bamenye ‘Guma mu Rugo’

Tariki 21 Werurwe 2020-tariki ya 21 Werurwe 2025, imyaka 5 iruzuye neza Abanyarwanda bamenye icyitwa ‘Guma mu Rugo’ bashyizwemo n’icyorezo cya Covid 19 nk’imwe mu ngamba yari igamije gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo cyayogoje isi guhera mu mpera za 2019 kugeza mu ntangiriro za 2023.

Ibi byose byahereye mu Ukuboza 2019 ubwo mu Mujyi wa Wuhan wo mu Bushinwa hagaragaraga umubare munini w’abantu bari bafite ibimenyetso by’indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero.

Icyo gihe ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara yaterwaga na virusi yo mu bwoko bwa Corona, ari nako iyo virusi nshya yari igaragaye yahise ihabwa izina rya Covid-19.

Raporo ya mbere kuri iyi ndwara. yatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku itariki ya 20 Mutarama 2020. Iyo raporo yari ikubiyemo imibare yo kuva ku itariki ya 30 Ukuboza 2019 kugeza ku itariki ya 20 Mutarama 2020

Muri iyi raporo, ibihugu bine aribyo: u Bushinwa, u Buyapani, Koreya y’Epfo na Tayilandi nibyo byari bimaze kugeramo n’icyo cyorezo. Muri ibyo bihugu abarwayi bose hamwe bari 282 barimo Abashinwa 278 banganaga na 98.5%.

Ku itariki ya 30 Mutarama 2020, OMS yatangaje raporo yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugera mu bihugu 19. Umubare w’abarwayi wari umaze kugera ku 7,818 n’abapfuye 170. Ibi byatumye kuri iyo tariki ya 30 Mutarama 2020, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) atangaza ko Covid-19 ari icyorezo gihangayikishije Isi.

OMS, vuba na bwangu yahise isaba ibihugu byose gushyiraho ingamba zo kugikumira no kukirwanya.

Ku itariki ya 11 Werurwe 2020, imibare y’abarwaye Covid-19 yari imaze kugera ku bihumbi 118,319, mu bihugu 113 biri ku migabane yose. Iki cyorezo cyari kimaze no guhitana abangana na 3,162. Ibi byatumye OMS itangaza ko Covid-19 ari icyorezo cyakwiriye Isi yose kandi kibasira abantu b’ingeri zose, ariko by’umwihariko kikazahaza abageze mu zabukuru cyangwa abasanzwe bafite izindi ndwara zikomeye.

Mu gihe iki cyorezo cyari kiri gukwirakwira ku isi mu buryo bwihuse, u Rwanda narwo rwakoraga ibishoboka byose ngo rwitegure uko ruzahangana n’icyo cyorezo cyacaga ibintu.

Ibyo byatumye ku itariki 23 Gashyantare 2020, Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho itsinda ryihariye rihuriweho na za Minisiteri zitandukanye kugira ngo rikurikirane ibikorwa byo kukirwanya mu gihe cyaba kigeze mu Rwanda kuko byagaragaraga ko umusibo ari ejo, ejobondi kikahagera.

14 Werurwe 2020, Abanyarwanda barakangaranye

Icyakora nubwo izo ngamba zose zari zarashyizweho, nk’ahandi hose, u Rwanda narwo rwabonye umurwayi wa mbere wa Covid-19 ku itariki ya 14 Werurwe 2020.

Uwagaragaweho bwa mbere iki cyago, yari umugabo w’Umuhinde wari wavuye i Mumbai ku wa 8 Werurwe uwo mwaka, ariko agera mu Rwanda nta kimenyetso na kimwe cya Covid-19 agaragaza kugeza ku wa 13 uko kwezi ubwo yumvaga atameze neza akihutira kujya kwa muganga.

Iyi nkuru iri mu mbi Abanyarwanda bakiriye ndetse abenshi ubwoba burabataha.

Nta mugayo kuko kuva ako kanya, ibikorwa byo gushakisha abahuye na we byahise bitangira, abantu bashishikarizwa gukurikiza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo zirimo gukaraba intoki kenshi n’isabune, kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi, kwirinda ingendo zitari ngombwa no gutanga amakuru ku muntu wese wagaragaza ibimenyetso.

Ibikorwa bihuza abantu benshi nk’amashuri, insengero, amasoko n’ibindi byahise bifungwa by’agateganyo.

Ubwo izo ngamba zashyirwagaho, Abanyarwanda ntibari bagatekereje icyitwa ‘Guma mu Rugo’.

Icyakora uko abashinzwe inzego z’ubuzima mu Rwanda babonaga ubwiyongere bw’abanduye ndetse no gushaka kugabanya ko barushaho kwandura, cyane ko iki cyorezo cyari kiri kwica abantu benshi mu bihugu byiganjemo ibyo mu Burayi, ku Cyumweru, tariki ya ya 21 Werurwe 2020, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro ushaririye ku baturage ndetse no ku bukungu bw’u Rwanda, ariko w’ingenzi cyane mu guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo kiri mu bya mbere mu mateka mu gukwirakwira byihuse.

Ubwo Guma mu rugo yashyirwagaho, abantu bose bari babujijwe kuva mu ngo zabo. Uwasigaye akora ni uwatangaga serivisi z’ibanze zikenerwa.

Niba hari ikintu Abanyarwanda benshi badashobora kwibagirwa ni ibihe bya Guma mu rugo kuko byabaye intandaro y’ibibazo bitandukanye batari biteze mu buzima bwabo by’umwihariko mu 2020, umwaka igihugu ndetse nabo ku giti cyabo bari barihayemo kuzesa imihigo itandukanye. Abanyeshuri benshi bawufata nk’umwaka basibiye batabishaka.

Guma mu rugo yabereye benshi intandaro yo kwirukanwa ku kazi abandi bashyirwa mu mubare w’abakozi bagomba kugabanywa mu gihe runaka ndetse n’imishahara ya bamwe yakaswemo kabiri.

Iki cyemezo kandi cyagoye abantu mu buryo bw’amikoro, cyane cyane ko bari baratarizigamye nubwo Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije kugoboka abari batangiye kubura ibiribwa.

Bamwe mu bo ‘Guma mu Rugo’ yasanze mu macumbi azwi nka ‘Ghetho’ bashobora kuba bagifite ihungabana rya Guma mu Rugo.

Icyakora Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka mu gufasha abaturarwanda kuko yajyaga itanga ibyo kurya birimo Akawunga n’ibishyimbo ku bantu batari bafite ukundi bigenza.

Hari na raporo nyinshi zakozwe zigaragaza ko ‘Guma mu Rugo’ yarushijeho gutiza umurindi ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kuko wa mugabo wari usanzwe ahohotera umugore, cyangwa umugore wahohoteraga umugabo noneho yari amufite amasaha 24/24.

Ariko nanone ngo imiryango itarabonaga umwanya wo guhura kubera ubushamitsi, uyu wabaye umwanya mwiza wo kunagura umubano wabo, umugabo n’umugore ndetse n’ababyeyi n’abana.

Ibi bihe kandi byatonze abagabo n’abana batari bamenyereye kwirirwa mu rugo amasaha yose.

Mu cyaro, abagabo bashakaga uko basohoka bakajya gusangira agacupa na bagenzi babo. Inzoga bazinyweraha ahantu umuntu wese atatekerezaga nko mu mashyamba n’ahandi.

Gusa cyera kabaye, icyoreza cyaje gutangira gucisha macye nu’ko Leta itangira gufata icyemezo cyo gukuraho guma mu rugo ndetse nyuma y’aho ikomeza kugenda inoroshya zimwe mu ngamba zari zarashyizweho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

U Rwanda rwakomeje kubikora rwitonze kugira ngo Covid-19 itongera gufata intera ndende igahitana abantu benshi binyuze mu ngamba zo gushyira mu kato abagaragaje ibimenyetso, gahunda nka Guma mu Karere cyangwa utindi duce twagaragawemo n’icyorezo n’ibindi.

Nubwo ‘Guma mu Rugo’ yagendaga ikurwaho, ubundi igasubizwaho bitewe n’ishusho icyorezo kiri gutanga, ntibyakuragaho izindi ngamba zirimo gushyiraho amasaha yo gutaha ku bantu bakoraga ibikorwa birimo ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibindi bifitiye inyungu z’ibanze abaturage.

Kurenga kuri aya mabwiriza byahanishije benshi hatitawe kuwo uri we. Kimwe mu bihano byatangwaga harimo kurazwa muri sitade wamara kwigishwa ukarekurwa. Abenshi ntibazibagirwa ifoto y’abageni bagaragaye muri stade kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uko iminsi yagiye ishira, niko inking zagiye ziboneka ndetse u Rwanda rwihutira gushaka uburyo rwabonera vuba inkingo abaturage barwo bagakingirwa, ibintu byatanze umusaruro ufatika ugereranyije n’uko byagenze mu bindi bice by’Isi.

Kugeza muri Werurwe 2023, icyorezo cyarimo gicisha macye. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima, yagaragazaga ko mu Rwanda abamaze guhitanwa na Covid-19 bari 1,468 mu bagera ku 133,172 bari bayanduye, mu gihe abantu bagera kuri 10, 091,151 bari bamaze guhabwa nibura doze ebyiri z’urukingo.

Ubu icyorezo ni amateka ariko benshi badateze kwibagirwa kuko byari ibihe bitoroshye, abantu badateze kwibagirwa na rimwe na cyane ko byasize bamwe babuze ababo, abandi babura akazi mu gihe abandi byasize banegekajwe n’iki cyorezo cyakangaranyije Isi.

Iki cyorezo cyasize gihitanye abatuye isi barenga miliyoni zirindwi.