Rulindo: 12,000 bagiye kuva mu mwijima

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwatangije umushinga mushya wo gukwirakwiza umuriro w’amashyanyarazi ku baturage basaga ibihumbi cumi na bibiri.

Igikorwa cyo gutangiza uyu mushinga cyabereye mu Kagari ka Taba, Umurenge wa Tumba, Akarere ka Rulindo, ukaba witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Madamu Uwanyirigira Judith uyobora Akarere ka Rulindo n’abandi.

Mukaruhogo Clementine utuye mu Kagari ka Taba ni umwe mu bagiye kungukira muri uyu mushinga kuko yari amaze imyaka irenge 12 ari mu mwijima.

Uyu mubyeyi, kimwe n’abandi baturage, bari baramenyereye ubuzima bwo gukoresha buji n’udutadowa, bakemera iyo mibereho nubwo itari iboroheye.

Mukaruhogo ati “Kutagira umuriro w’amashanyarazi byari ikibazo kidukomereye, kubura uko tugaburira  amatungo, natwe ubwacu kurya bikatugora ndetse no gushaka kujya ku bwiherero mu gihe cy’ijoro bikaba ihuririzo.”

Akomeza agira ati “Hari n’igihe umwana akwiyambaza ngo umuherekeze bikagutera ubwoba. Ariko ubu ni ibyishimo gusa gusa.”

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko uyu mushinga ari kimwe mu bice by’ingamba za Leta zo kugeza amashanyarazi kuri bose.

Icyakora, ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru bwasabye abaturage gufatanya mu gucunga umutekano w’ibi bikorwaremezo kuko ngo abajura biba ibikoresho by’amashanyarazi bagaragajwe nk’imbogamizi ishobora gutuma iterambere nk’iri ritagerwaho uko bikwiye.

CSP Prudence Ngendahimana, Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Amajyaruguru yagize ati “Iri ni iterambere, ntimuzemere ko hari uwaza kwiba izi nsinga, abaje biyise abakozi mujye muvugisha ubuyobozi bw’umurenge tubikurikirane.”

Intego y’Akarere ka Rulindo mu myaka ibiri iri imbere ni ukuba bageze ku gipimo cya 94% mu bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage ba Rulindo.

Ibi bigarukwaho na Guverineri Mugabowagahunde Maurice ugira ati “Bitarenze imyaka ibiri, i Rulindo turaba twageze ku gipimo cy’ijana ku ijana. Ni umushinga wa mbere dutangije ,ariko bizagera mu kwezi kwa 6,ingo ibihumbi 12 byaracaniwe ,hanyuma umwaka utaha uzasiga dusigaranye ingo zitageze kuri 6 ku ijana.”

Kugeza ubu, Akarere ka Rulindo kageze ku kigero cya 84% kegereza amashanyarazi abaturage.