Amerika yasubukuye inkunga mu by’umutekano kuri Ukraine yemeye guhagarika intambara

Ku wa kabiri, Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeye gusubukura imfashanyo za gisirikare n’izo gusangira amakuru y’ubutasi na Ukraine nyuma y’uko Kyiv ivuze ko yiteguye gushyigikira icyifuzo cya Washington cyo guhagarika intambara n’Uburusiya mu gihe cy’iminsi 30, nk’uko ibihugu byombi byabitangaje.

Nyuma y’amasaha arenga umunani y’ibiganiro n’abayobozi ba Ukraine i Jeddah, muri Arabiya Sawudite, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Marco Rubio yavuze ko ubu Amerika izajyana iki cyifuzo cyo guhagarika intambara mu Burusiya, kandi ko “umupira uri mu rukiko rwa Moscow.”

Rubio yatangarije abanyamakuru, ati: “Icyizere cyacu ni uko Abarusiya bazasubiza ‘yego’ vuba bishoboka, kugira ngo dushobore kugera ku cyiciro cya kabiri cy’ibi biganiro, ari byo biganiro nyabyo.”

Perezida Donald Trump nawe yavuze ko yizeye kuvugana na Perezida Vladimir Putin mu byumweru biri imbere, mu gihe abandi bayobozi ba Amerika bitegura kujya i Moscou mu mpera z’iki cyumweru kugira ngo baganire ku ihagarikwa ry’imirwano muri Ukraine

Uburusiya bwatangije intambara muri Ukraine mu myaka itatu ishize, kandi bumaze kwigarurira igice kinini kuko ubu bufite hafi kimwe cya gatanu cy’ubutaka bwa Ukraine, harimo na Crimea, bwigaruriye mu 2014.

Rubio yavuze ko Washington ishaka amasezerano yuzuye hagati y’Uburusiya na Ukraine “vuba bishoboka.” Ati: “Buri munsi, uko iyi ntambara ikomeza, abantu barapfa, abantu bararaswa ibisasu, abantu barababara ku mpande zombi”

Gusa nubwo Amerika isunikira ibihugu byombi guhagarika intambara, bisa naho Uburusiya butabikozwa kuko umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu yavuze ko imyitwarire ya Moscow muri ibi byose, izemezwa imbere mu gihugu, atari mu mahanga.

Ni mu gihe kandi Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, aherutse gutangaza ko yiteguye kuganira ku masezerano y’amahoro, ariko we n’abadipolomate be bakunze kuvuga ko badashyigikiye ihagarikwa ry’imirwano ahubwo ko bazashaka amasezerano arengera umutekano w’Uburusiya mu gihe kirekire.

Ku ya 20 Mutarama, Putin yabwiye akanama ke k’umutekano ko “hagomba kubaho amahoro arambye, atari guhagarika intambara by’igihe gito, cyangwa igihe cyo gusubiza hamwe ingabo no kongera intwaro mu ntego yo gukomeza intambara nyuma, ahubwo hagomba kuba amahoro y’igihe kirekire.”

Ibiganiro byabaye ku wa Kabiri i Jeddah byari inama ya mbere yemewe hagati ya Amerika na Ukraine kuva habaho impaka zidasanzwe hagati ya Zelensky na Trump muri biro bya Perezida Trump mu kwezi gushize.