Amavu n’amavuko y’umunsi mpuzamahanga w’abagore

Hashize imyaka irenga ijana, aho buri wa 8 Werurwe isi yose yizihiza umunsi wahariwe abagore.

Uyu munsi watangiye mu 1908, ubwo abagore 15,000 bakoraga imyigaragambyo muri New York basaba kugabanyirizwa amasaha y’akazi, guhembwa neza,n’uburenganzira bwo gutora.

Nyuma gato, igitekerezo cyo kugira uyu munsi mpuzamahanga cyazanywe na Clara Zetkin,impirimbanyi y’umukomuniste yaharaniraga uburenganzira bw’abagore.

Muri iyi nkuru , twifashishije ibitangazamakuru bitandukanye byiganjemo ibyo mu Rwanda tubategurira amavu n’amavuko y’munsi mpuzamahanga w’abagore.

Mu 1910, uyu mudagekazi Clara yatanze iki gitekerezo mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abakozi yaberaga I Copenhagen.

Igitekerezo cye cyashyigikiwe n’abagore bose 100 bo mu bihugu 17 bari bateraniye muri iyo nama.

Turebye ku rwego rw’ibihugu, ku ikubitiro igitekerezo cya madamu Clara Zetkin cyaje kwakirwa neza mu Burusiya ku itariki 08/03/1917, aho batangiye kwizihiza umunsi wahariwe abagore.

Umunsi mpuzamahanga wa mbere w’abagore wizihijwe mu 1911, mu bihugu bya Autriche,Denmark,Ubudage n’ubusuwisi.

Icyakora rero, uyu munsi nk’uko tuwubona none ku ya 8 Werurwe wemejwe nyuma y’imyigaragambyo y’abagore bo mu Burusiya yasabaga umugati n’amahoro mu gihe cy’intambara mu 1917.

Uyu munsi urakenewe kuko impirimbanyi zivuga ko  utanga uburyo bwo gusuzuma ibyagezweho, no kunenga icyendera ry’uburenganzira bw’abagore ku isi, hamwe n’ingaruka  z’ubusumbane n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryibasira abagore kurusha abagabo.

Uyu munsi abari n’abategarugori barishimira ko bahawe ijambo ibyatangiye ari igitekerezo cy’itsinda ry’abagore bashaka uburenganzira bwabo baturuka muri Amerika n’u Budage bari bayobowe na madamu Clara Zetkin byagezweho ndetse binaba mpuzamahanga umugore ahabwa ijambo.

Kugeza ubu abari n’abategarugori bageze kuri byinshi bikomeye babikesha kuba barahawe uburenganzira bungana n’ubw’abagabo.

Umwanditsi: Jeannine UMUTESI