Ku wa Kane, tariki ya 06 Werurwe 2025, mu karere ka Gicumbi hasojwe amahugurwa y’abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko rikora ibikorwa by’ubuhinzi bugamje ishoramari (RYAF).
Ni amahugurwa yateguwe na Green Fund Rwanda binyuze mu mushinga wayo wa Green Gicumbi, ku bufatanye na RYAF.

Aya mahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Gukomeza Ubufatanye bw’Urubyiruko mu Kubyaza Amahirwe Ibidukikije.”
Intego y’aya mahugurwa yari ugutanga ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu nzego zitandukanye nk’ubuhinzi burwanya imihindagurikire y’ikirere, imicungire irambye y’ubutaka, ubworozi bw’inyongeragaciro ku biti bivangwa n’imyaka (agroforestry), imiturire irwanya ibiza, ndetse n’imicungire irambye y’amashyamba.
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa baganiriye na ICK News bavuga ko bahakuye ubumenyi buhagije bw’uburyo bazakora ubuhinzi bwabo ku buruyo bwihanganira kandi bugahangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Nkurunziza Noel wo mu Karere ka Burera avuga ko yungukiye byinshi muri aya mahugurwa ku buryo bigiye kumufasha gukora neza ubuhinzi bw’ibinyomoro.
Ati: “Nari nsanzwe mpinga ariko ntasobanukiwe ibintu by’mihindagurikire y’ikirere ngapfa guhinga uko niboneye ugasanga rimwe na rimwe ndimo kwangiza ikirere ariko ntabizi yewe nkanakoresha n’ifumbire nyinshi mvaruganda kandi hari n’uburyo nakwikorera ifumbire y’imborera, ariko nkurikije inyigisho nkuye hano ngiye gukora ubuhinzi bwanjye neza kandi mbungabunga ikirere, ntere ibiti byinshi bivangwa n’imyaka kandi ibyo biti bizanamfasha kubona inkwi zo gukoresha ndetse n’ubwatsi bw’amatungo.”
Ibi kandi abihuriraho na Utatsineza Sandrine wo mu karere ka Musanze akaba anakora ubuhinzi bw’imboga uvuga ko yakoraga ubuhinzi bwe mu buryo budatanga umusaruro, atazi n’uburyo yakora ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere.
Ati “Najyaga nkora ubuhinzi bw’imboga ntakindi nitayeho nkumva kuva naziteye zanameze bihagije n’iby’ikirere simbyiteho ariko inyigisho nkuye hano ziramfasha gukora ubuhinzi bwanjye nk’umwuga kandi bumbyarire umusaruro kuko nzihatira cyane kwita ku bizatuma ubuhinzi bwanjye bwihanganira imihindagurikire y’ikirere nibanda cyane ku gutera ibiti kuko bifasha cyane mu kubona ubuhehere, kubona isaso n’ibindi byinshi bituma ibihinga bimera neza.”

Usengimana Sakina Umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi RYAF avuga ko bateguye aya mahugurwa nyuma yo kubona ko ihindagurika ry’ikirere rigira ingaruka ku buhinzi bahisemo guhugura urubyiruko rukora ubuhinzi ndetse bagahitamo no kujya kwigira kuri Green Gicumbi kuko babikoze bikagerwaho kandi bigahindura byinshi ku buhinzi.
Ati: “Iyo urebye muri iyi minsi, izuba ryabaye ryinshi rimwe na rimwe niyo imvura idasanzwe iguye mu duce tumwe na tumwe, usanga yangije byinshi, ibihe byarahindutse cyane, niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo guhugura urubyiruko rukora ubuhinzi ku buryo kwo kubukora ariko mu buryo bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, niyo mpamvu biciye mu mushinga wa Green Gicumbi twavuze tuti reka tuze kwigira ku babikoze tumenye uko babikoze natwe tubigireho dukore ubuhinzi butagirwaho ingaruka n’ihindagurika ry’ikirere kandi dufite icyizere ko ubumenyi bahawe buzatanga umusaruro mu gihe cya vuba.”
Mu gihe cy’ibyumweru bitatu gusa hahuguwe urubyiruko rugera ku 152 rukora ibikorwa bifite aho bihuriye n’ubuhinzi ruturutse hirya no hino mu gihugu rukaba kandi rwatumwe kujya gufasha bagenzi babo no kubasangiza ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa no kubashishikariza gushora imari yabo mu buhinzi.
