Trump yahagaritse ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahagaritse ubufasha bwa Amerika kuri Ukraine, mu rwego rwo gushyira igitutu kuri Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy kugira ngo atangire ibiganiro bigamije kurangiza intambara n’u Burusiya.

Iri hagarikwa ry’inkunga ribanye nyuma y’ibiganiro byabereye mu biro bya Perezida wa Amerika ‘Oval Office’, aho Trump na Visi Perezida JD Vance banenze Zelenskyy kuba atagaragaje ugushimira guhagije ku nkunga ya gisirikare irenga miliyari 180 z’amadolari Amerika yahaye Ukraine kuva u Burusiya bwagaba igitero kuri icyo gihugu mu myaka itatu ishize.

Umwe mu bayobozi ba White House wanze ko amazina ye atatangazwa kuko atari yemerewe kugira ibyo atangaza kuri iyi nkunga, yavuze ko Trump yibanze ku gushaka uko habaho amasezerano y’amahoro, kandi ashaka ko Zelenskyy agaragaza ubushake buhagije bwo kugera kuri iyo ntego.

Uyu muyobozi yongeyeho ko Amerika iri “guhagarika no kongera gusuzuma” inkunga yayo kugira ngo irebe niba koko igira uruhare mu gukemura ikibazo.

Iri tegeko rizakomeza kubahirizwa kugeza igihe Trump azafatira umwanzuro ko Ukraine yagaragaje ubushake bwo kuganira n’u Burusiya mu rwego rwo gushaka amahoro, nk’uko uwo muyobozi yakomeje abivuga.

Ubwo hari hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza muri 2024, Trump yari yaratangaje ko natorwa azahagarika mu gihe gito intambara yo muri Ukraine.

Kuri uyu wa mbere, Trump yari yanenze Zelenskyy kuba yaratangaje ko iherezo ry’intambara “rikiri kure cyane.”

Zelenskyy yari yavuze ko bizafata igihe kugira ngo bagere ku masezerano arangiza intambara, agerageza kugaragaza ishusho nziza ku mubano wa Ukraine na Amerika nyuma y’inama yabaye muri White House icyumweru gishize.

Abategetsi ba Amerika n’aba Ukraine bari biteze gusinyana amasezerano ubwo Zelenskyy yasuraga Amerika mu cyumweru gishize, ayo masezerano yari gutuma Amerika ibona uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro y’ingenzi aboneka muri Ukraine, mu rwego rwo kwishyura inkunga Amerika yatanze kuva intambara yatangira.

White House yari yatangaje ko ayo masezerano yari kuzafasha gutsura umubano w’igihe kirekire hagati ya Amerika na Ukraine.

Visi Perezida wa Amerika, Vance, mu kiganiro yagiranye na Sean Hannity wa Fox News cyatambutse ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, yavuze ko bagenzi babo bo ku mugabane w’u Burayi bari gukomeza gutiza umurindi Zelenskyy aho kumushishikariza gushaka uko intambara irangira.

Yagize ati “Benshi mu nshuti zacu z’Abanyaburayi baramwogeza. Bamubwira bati, uri intwari y’ubwisanzure. Ugomba gukomeza kurwana iteka. Ariko se azarwana kugeza ryari? Akoresheje iki? Amafaranga ya nde, amasasu ya nde, ndetse n’ubuzima bwa bande?”

Abademokarate bavuze ko guhagarika inkunga ya Ukraine ari icyemezo kibi gishobora kugira ingaruka mbi.

Ubutegetsi bwa Biden bwari bwarahaye Ukraine inkunga ya gisirikare n’intwaro bifite agaciro ka miliyari 66.5 z’amadolari kuva intambara yatangira. Hari hasigaye miliyari 3.85 z’amadolari zari zaratanzwe na Kongere ariko zitarakoreshwa, ayo mafaranga akaba yari agenewe kugura izindi ntwaro zituruka mu bubiko bw’Amerika.