Ishusho y’ubuhinzi muri Ngororero

Ku wa Gatandatu, tariki 1 Werurwe 2025, Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yatangije igihembwe cy’ihinga B 2025 mu Karere ka Ngororero.

Ngororero nk’agace k’imisozi miremire, ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dukoreshwamo ubuhinzi kuko aka karere gafite ubutumburuke buri hagati ya metero 1,460 nametero 2,883.

Mu kiganiro ICK News yagiranye n’Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Ngororero, Uwihoreye Patrick yavuze ko ubukungu bwa Ngororero bushingiye ku buhinzi kuko 90% by’abatuye Ngororero batunzwe n’ubuhinzi.

Mu bihingwa byiganje muri aka karere harimo; ibigori, ibishyimbo, ibirayi, soya, imyumbati, ingano n’ibindi.

Bwana Uwihoreye avuga ko gahunda ya Leta yo guhinga ubutaka bwose bwagenewe guhingwa, yafashije aka karere kuko muri iyi minsi umusaruro ukomeje kwiyongera.

Ati “Ubu akarere gafite umusaruro mwiza aho ibirayi bigera kuri toni 78,799, ibigori toni 13,810 n’ibishyimbo toni 16,824.”

Visi Meya akomeza agaragaza ko muri iki gihembwe cy’ihinga 2025 B, aka karere gateganya guhuza ubutaka kuri hegitari 18,120 harimo ibigori bizahingwa kuri hegitari 3,619, ibishyimbo kuri hegitari 6,700, ibirayi kuri hegitari 2,763, imyumbati kuri hegitari 1,095, soya kuri hegitari 411 n’ingano zizahingwa kuri hegitari 2,722.

Ngororero ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Uburengerazuba kakaba kari ku buso bungana na kilometero kare 679. Aka karere gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 360,000 batuye mu mirenge 12 utugari 73 n’imidugudu 419.