Kuwa 26 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Zanzibar habereye umuhango wo guhemba ibyamamare byatsindiye Trace Award, irushanwa Nyafurika ngarukamwaka rihemba abahanzi n’abatunganya umuziki bahize abandi.
Abahanzi Nyarwanda bitabiriye iri rushanwa, batashye amaramasa. Abo barimo Bruce Melodie waserutse ku ku rubyiniro afasha Harmonize gushimisha abitabiriye ibihembo.
Israel Mbonyi wari mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, na we yahigitswe n’umunya Nijeriya Mercy Chinwo.
Bruce Melody uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimiye uruhare rw’abahanzi mu guteze umuziki Nyarwanda imbere.
Yagize ati “Nkunda kubona umuziki nyarwanda ugera ku rundi rwego mpuzamahanga kandi nubaha bikomeye abahanzi bagenzi banjye, turimo kubigeraho twese hamwe.”
Yakomeje avugako yababajwe no kuba nta muhanzi nyarwanda watwaye igihembo.
Yavuze kandi ko nk’abahanzi bakeneye imbaraga z’itangazamakuru ryo mu Rwanda, kugira ngo bagire icyo bageraho.
Agira ati “Dukwiye umwanya wacu ku rubyiniro mpuzamahanga.”
Trace Awards ihemba ibyiciro 28 by’Abahanzi cyangwa abatunganya umuziki kugera ugeze ku bawumva. Mu byamamare byatwaye ibihembo byishi higanjemo abanya Nigeriya nka Rema na Yemi Alade.
Umwanditsi: Kabano
