Nk’uko ku Isi yose abantu benshi bizihiza umunsi mpuzamahanga w`abakundanye uzwi nka Saint Valantin uba ku itariki 14 Gashyantare buri mwaka, uyu munsi, abacuruzi bo mu mujyi wa Muhanga bo bavuze ko mu buryo bw’ubucuruzi uyu munsi bawufata nk’utabaye.
Abacuruzi bacuruza ibijyanye n`imirimbo ndetse n’impano, batangarije ICK News ko baranguye impano zisanzwe zikenerwa kuri uyu munsi, kandi ibyinshi bikaba bifite amabara abantu bavuga ko hari icyo asobanuye mu rukundo ariyo umweru, umukara, n’umutuku ariko ngo abakiriya babonye bari abasanzwe.
Umucuruzi usanzwe afite iduka ry’ibicuruzwa bijyanye n’impano muri uyu mujyi yagize ati “uyu munsi nari nawiteguye, ndangura impano zirimo amakarita yifuriza abantu umunsi mwiza nibwira ko azagurwa bihambaye kuri uyu munsi, ariko nta bakiriya bayo twabonye.”
Uretse ab’impano kandi, n’abandi bacuruza ibintu byakenerwa n’abantu bishimye nabo ntabwo banyuzwe.
Imwe mu maresitora yo mu mujyi wa Muhanga ngo nta bantu yakiriye mu buryo budasanzwe, ku buryo wavuga ko baje bazanywe no kwizihiza uyu munsi w`abakundana, cyane ko ngo muhanga badakunda byacitse.
Umuyobozi w’iyi Resitora yagize ati: natwe ku munsi nk’uyu tuba twiteguye ko dushobora kwakira abantu baje kwizihiza umunsi wabo , ariko hano i Muhanga turabimenyereye ko abantu benshi bahatuye badakunda byacitse twe twari tubyiteze. Umuntu yavuga ko uyu munsi ntaho utandukaniye n`iyindi minsi muri uyu mujyi wacu ariko twagiye twumva abavuye I Kigali batubwira ko ho harimo itandukaniro.”
Bigaragara ko hari n’ababa badafite amakuru ku cyabaye. Uyu Uwizeyimana Revelien, umwe mu batuye uyu mujyi, mu myambaro y’ibara ritukura n`Umukara, aganira na ICKNews yavuze ko yambaye iyo myenda atazi ko uyu munsi ari umunsi w`abakundanye, ahubwo ari uko ariyo yari yateguye.
Yagize ati” namenye ko uyu munsi ari Saint Valantin ngeze mu kazi, ari uko mbona abantu benshi baza banyifuriza uwo munsi. Jyewe ntabwo byari bimfasheho ahubwo nuko byahuriranye nkisanga nambaye gutya; uyumunsi jyewe nta gaciro kadasanzwe nywuha kuko ku bwanjye, umunsi udasanzwe ni uwo batangaho konji nkiruhukira.”
