Amerika: Abihinduje igitsina bakumiriwe mu ngabo

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Pentagon), cyatangaje ko kitazongera kwakira abihinduje igitsina mu ngabo, ndetse ko n’abari bafite gahunda yo kubikora bakumiriwe.

Ibi byagaragajwe mu itanganzo igisirikare cya Amerika cyashyize ku rubuga rwa X ku wa 14 Gashyantare 2025, aho rivuga ko abihinduje igitsina batazongera kwakirwa mu ngabo.

Muri iri tangazo kandi, igisirikare cy’iki gihugu cyahagaritse inzira zose z’ubuvuzi zijyanye no kwihinduza igitsina ku basirikare bari mu ngabo za Amerika ubu, bivuze ko batemerewe kubikora igihe cyose bakiri mu ngabo.

Iri tangazo rikomeje rivuga ko ibi bigomba guhita bitangira gukurikizwa. Gusa rivuga ko abari mu gisirikare bari barihinduje igitsina mbere bazakomeza gukora, ariko nta bandi bashya bemerewe kwihinduza igitsina bari mu ngabo.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko Perezida w’Amerika Donald Trump mu kwezi gushize yashyize umukono ku mategeko ane azavugurura igisirikare, harimo no gukumira abasirikare bihinduje ibitsina gukorera mu ngabo za Amerika.

Trump yabujije bwa mbere abantu bihinduje igitsina kujya mu gisirikare cya Amerika muri 2017. Icyakoze Perezida Joe Biden yakuyeho iryo tegeko nyuma gato yo gutangira imirimo mu 2021, gusa Trump yongeye kurisubizaho muri manda ye ya kabiri.

Kugeza ubu igisirikare cya Amerika kibarizwamo abantu 15,000 bihinduje igitsina.

Ibi kandi bije bikurikira iteka rya Perezida Trump ryo 5 Gashyantare ryo kutemerera abagore bihinduje igitsina kwitabira siporo z’abagore.