Kirehe: Imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi irenga 60 yatewe inkunga ya miliyoni 15

Tariki ya 11 Gashyantare, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwateye inkunga imishinga y’icyitegererezo ku midugudu (Village Model Projects) irenga 60.

Inkunga yatewe iyi mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ni amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15.

Mbere yo gutanga iyi nkunga, ubuyobozi bw’akarere bwabanje gutanga amahugurwa ku bayobozi b’amatsinda akora iyo mishinga, hagamijwe kubafasha gucunga neza ayo mafaranga no kuyakoresha mu buryo butanga inyungu ku batuye mu midugudu yabo.

Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu

Mu kiganiro yagiranye na ICK News ku murongo wa telefoni, Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko iyi nkunga igamije gufasha abaturage kugira iterambere rirambye.

Ati “Twahisemo gutera inkunga iyi mishinga kugira ngo abaturage bagire uruhare mu kwiteza imbere no kugera ku mibereho myiza.”

Nzirabatinya akomeza avuga ko gufasha abaturage kwiteza imbere ari gahunda ya Leta y’igihe kirekire, bityo ko abazakomeza gutegura imishinga myiza nabo bazahabwa inkunga mu bihe biri imbere.

Icyakora agira inama abahabwa iyi nkunga kuyikoresha neza, birinda gusesagura ahubwo bakibanda ku bikorwa biteza imbere umuryango Nyarwanda.  

Yagize ati “Niba amafaranga ari ayo kugura moteri yuhira imyaka, bagomba kuyigura koko, ikaba ihari kandi ikora. Turasaba ko imishinga ikorwa ku bufatanye, aho gukora buri wese ku giti cye.”

Bamwe mu bafite iyi mishinga, batangaje ko iyi nkunga igiye gufasha iterambere ryabo n’iy’abaturanyi.

Nzirabarinda Leon Paul, ukorera mu Murenge wa Mpanga, akaba abarizwa mu itsinda “Indatwa” rihinga imboga n’imbuto, yagize ati”Ubu tugurisha imboga zacu ku masoko atwegereye, bikadufasha kwiteza imbere. Iyi nkunga rero, izadufasha guhindura ubuzima bwacu no kurwanya igwingira mu bana bato, kuko tuzabasha kubona imboga zihagije ku giciro gito.”

Niyitegeka Christine, utuye mu Murenge wa Kigina, yashimangiye ko biteguye kubyaza umusaruro iyi nkunga.

Ati “Twiteguye kuyibyaza umusaruro, tukongera imishinga yacu, ndetse tukaba n’abatanga akazi.”

Mukanoheri Françoise, utuye mu Murenge wa Gahara, na we yagize ati “Iyi nkunga izatwongerera ubushobozi ku buryo tuzakoresha abakozi benshi kugira ngo dukomeze guteza imbere ibikorwa byacu.”

Biteganyijwe ko abahawe inkunga bazayihabwa nyuma yo guhuza imishinga yabo n’amafaranga yagenwe.