Pakisitani: Abantu icumi bahitanywe n’igisasu

Kuri uyu wa Gatanu, mu gace ka Harnai, gaherereye mu ntara ya Balochistan, abantu 10 bapfuye abandi barakomereka.

Abayobozi bo muri ako karere bavuze ko abapfuye bazize igisasu cyaturikirijwe mu modoka yari itwaye abakozi bacukura amakara bari bagiye mu mirimo yabo.

Aba bayobozi kandi bavuze ko iki gisasu cyatezwe n’abagizi ba nabi kiri mubwoko bwa (IED).

Hashize igihe kinini inzego z’umutekano zihanganye n’ibibazo bishobora gutezwa n’imitwe yiterabwoba yo mu gace ka Balochistan, kamwe mu duce dukennye muri icyo gihugu.

Icyakora ibyo ntibyashobotse kuko mu myaka itatu ishize urugomo rwakomeje kwiyongera.

Ibi byagarutsweho na Shahzad Zahri, Umuyobozi uhagarariye Leta muri ako gace  wahamirije AFP dukesha iyi nkuru ko bitewe n’umutekano muke ugaragara muri ako gace abantu 10 bahitanywe n’igisasu.

Uretse ibyo kandi, Zahri yavuze ko abishwe bari biganjemo abaturuka mu Majyaruguru y’iki gihugu ndetse n’abandi.

Umwe mu bayobozi b’ingabo zunganira polisi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Reuteurs uko iki gitero cy’ubwicanyi cyagenze.

Yagize ati “Igisasu cyatezwe ku ruhande rw’umuhanda cyaturitse ubwo imodoka yari itwaye abacukura amakara yageraga aho cyari kiri,”

Uwo muyobozi yongeyeho ko gishobora kuba cyaturikijwe hifashishijwe ikoranabuhanga ryo rizwi nka (remote operated device) aho urikoresha aba adahari imbonankubone.

Imodoka yaturijweho igisasu yari itwaye abantu 17 aho icumi bahise bitaba Imana naho barembye cyane nkuko byagarusweho n’umuganaga ukorera mu bitaro izi nkomere zahise zijyanwa kuvurirwamo.

Agace ka Harnai kari mu birometero birenga 160 (mili 100) uvuye i Quetta, mu mujyi mukuru w’intara ya Balochistan.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.