Mu gihe u Rwanda rwiteguye kwizihiza Umunsi w’Intwari mu masaha make ari imbere, mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) hatangiwe ikiganiro cyagarutse ku ntwari z’igihugu n’ibikorwa by’ubutwari.
Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama 2025, cyateguwe n’Urwego rushinzwe intwari z’igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, kikaba cyitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, abakozi ba ICK n’abanyeshuri mu mashami atandukanye.

Abitabiriye iki kiganiro beretswe ko kuva kera na kare, ubutwari ari indangagaciro igaragara mu muco w’imiryango y’abantu (societies) itandukanye ituye Isi.
Bagaragarijwe ko buri muryango w’abantu ugira intwari zawo, ukagira uko uzifata mu buryo bwihariye.
Icyakora ngo hari ibiranga ubutwari bihurirwaho n’abantu ku isi yose, ariko haba n’ibindi biba umwihariko kuri buri muryango cyangwa igihugu.
Mu Rwanda, naho ngo hagiye hagaragara ibikorwa by’ubutwari haba mbere, mu gihe na nyuma y’ubukoloni.
Abanyeshuri, abarezi n’abayobozi muri ICK bagaragarijwe ko urugamba rwo kubohora igihugu ari kimwe mu bihe byagaragayemo ubutwari buhebuje bw’Abanyarwanda. Urugamba rwagaragaje gukunda igihugu, ubufatanye, ubwitange n’ubushishozi buhanitse, kureba kure n’izindi ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Abitabiriye iki kiganiro kandi babwiwe ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki yo guteza imbere umuco w’ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, aho impinduka ikomeye yabayeho yari ubushake bwo gukosora imitekerereze n’imikorere y’ivangura yagaragaye mu gihe cy’ubukoloni no kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Muri iki kiganiro, Umuyobozi mukuru wa ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana yasabye abanyeshuri guhitamo neza uburyo bwo kubaho niba bashaka kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari.
Yabwiye abanyeshuri ko kuba intwari bishoboka ku kigero cyose mu gihe bakoze neza icyo bategerejweho mu kigero barimo.
Yagize ati: “Kuba intwari mu kigero murimo mbere na mbere ni ukumenya guhitamo neza.”
Yakomeje avuga ko abagizwe intwari z’u Rwanda bose babikesheje amahitamo meza bakoze yo kugirira akamaro abandi.
Ati: “Abashyizwe mu byiciro by’intwari bose ntibirebye, ahubwo babonye ko uburyo bwiza bwo kubaho ari ukugirira umumaro sosiyete kandi ukagerekaho kuba wakwemera n’ubuzima bwawe ukabutakaza ariko abandi bakagira ubuzima, bakagera ku cyiza.”
Yongeye ati:“Nushaka kuba intwari ni uguhitamo neza, kandi guhitamo neza ni ugukora umurimo wawe neza, ariko cyane cyane ugahitamo ikintu uzi neza ko kizagirira abandi akamaro, icyo waba wiga cyose, icyo waba uzakora cyose.”
Bamwe mu banyeshuri bitabiriye iki kiganiro bagaragaza ko bungukiye byinshi muri iki kiganiro.

Niyomukiza Vital wiga mu mwaka wa kabiri w’Ishami ry’Ububyaza avuga ko yamenye ko kuba intwari bidasaba gusa ko haba ari mu bihe bikomeye nk’intambara ahubwo ko no muri iki gihe umuntu yaba yo.
Yagize ati: “Nungukiye muri iki kiganiro ko kuba intwari bidasaba gusa kurwana, ahubwo igice cyose waba uherereyemo wakora ukabera abandi urugero rwiza, waba mwarimu ukigisha neza abazavamo abaganga, abadepite, wahinga ukagaburira Abanyarwanda [.….] nabyo ni ibikorwa by’ubutwari.”
Niyomukiza akomeza agira ati “Ndumva nk’urubyiruko twahuriza ku kintu kimwe cyo kwiyumvisha ko igikorwa twaba turi gukora cyose dushobora kubera bagenzi bacu urugero rwiza, tugaharanira amahoro, ubumwe, ntitwikubire, uko nifata akaba ari nako mfata mugenzi wanjye.”

Uwitwa Ishimwe David, wiga mu mwaka wa mbere, agashami k’Amateka n’Ubumenyi bw’isi mu Burezi avuga ko yamenye ko kugira amahitamo meza ari byo bishobora gutuma umuntu aba intwari.
Ati “Igisabwa ni ugukora ibikorwa byiza bitandukanye kugira ngo natwe wenda mu gihe tuzaba tutakiriho bazagire ibyo batwibukiraho, batubare nk’intwari.”
Kugeza ubu, u Rwanda rufite ibyiciro bitatu by’intwari, ari byo; Imanzi, Imena n’Ingenzi.
