Urubyiruko rurifuza ubufasha burenze ubwa BDF kugira ngo rugere ku iterambere

Mu mwaka wa 2011, Leta y’u Rwanda yashyizeho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gufasha no Gushyigikira Imishinga Mito n’Iciriritse (BDF) kugira ngo giteze imbere imishinga mito n’iciriritse no gufasha Abanyarwanda kwikura mu bukene.

Nubwo iki kigega cyashyizweho, bamwe mu rubyiruko bavuga ko bakeneye ubundi bufasha burenze ubwa BDF kuko ngo amafaranga basabwa mbere yo guhabwa inguzanyo atuma bacika intege. Byongeye kandi ngo hari n’abadafite amakuru ahagije kuri BDF.

Byukusenge Sylvain wo mu Karere ka Kamonyi yabwiye ICK News ati: “Serivisi za BDF turazumva, ariko ikibazo ni uko natwe dusabwa gutanga ingwate kandi nta butunzi dufite. Babaye batwishingira 100% byadufasha kurushaho.”

Mugabo Baptiste wo mu Karere ka Muhanga nawe ashimangira ko amafaranga asabwa mbere yo kubona inguzanyo ari imbogamizi.

Ati “Nakoze umushinga wo guhinga ibihumyo, ndawutanga, uremerwa. Ariko mbere yo kubona amafaranga bansabye ko ntanga ibihumbi 300. Kubera ko nari naramaze gukoresha amafaranga menshi, byarangoye ndabireka.”

Benshi bahuriza ku gusaba BDF kongera imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo urubyiruko rurusheho kumenya serivisi za BDF, koroshya ibisabwa ku bantu badafite ingwate binyuze mu bufatanye n’ibigo by’imari, gutanga amahugurwa menshi ku kwihangira imirimo kugira ngo urubyiruko rukore imishinga ifite ireme no gushaka izindi gahunda zunganira BDF, zishobora gutanga inkunga aho inguzanyo zananiranye.

Ku bijyanye n’ibi bibazo, Munyeshyaka Vincent, Umuyobozi Mukuru wa BDF avuga ko nta mafaranga yakwa abashaka inguzanyo usibye umufuragiro uri hagati ya 1 na 2% by’inguzanyo, agendanye no kwiga umushinga no kuwutegura neza.

Nyuma y’uko umushinga wemewe, BDF ifasha ushaka inguzanyo kubona ingwate kugira ngo abashe kubona inguzanyo ishingiye ku mushinga afite.

Ku bantu basanzwe, iki kigo gitanga ingwate ya 50% by’inguzanyo basabye. Ariko ku byiciro byihariye nk’urubyiruko, abagore, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abahoze mu mirimo ya Leta ariko bakayivamo kubera impamvu zitandukanye, bashobora kwishingirwa kugera kuri 75%.

Umuyobozi wa BDF, Bwana Munyeshyaka Vincent, avuga ko iyi gahunda ifasha abantu benshi kwinjira mu bucuruzi no gutangiza imishinga yabo.

Icyakora ngo BDF ntishobora kwishingira umuntu 100% kuko haba hakenewe uruhare rwe kugira ngo umushinga we ugende neza. Ati “Iyo umuntu agaragaje ubushake n’uruhare rwe, bimworohera kugera ku ntego ze.”

Mu myaka 13 BDF imaze, imaze gushyigikira imishinga isaga 18,000 yatwaye miliyari 191.6 Frw, kandi ifasha mu ihangwa ry’imirimo irenga 146,000.