Uwahiritse ubutegetsi muri Syria arashaka gukorana n’u Burusiya

Umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba Hayat Tahrir al-Sham (HTS), Abu Mohammed al-Julani, yatangaje ko Syria ishobora kugirana umubano mwiza n’u Burusiya mu gihe haba habayeho ubwumvikane n’imikoranire hagati y’impande zombi.

Ibi yabitangaje mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu cya Syria, kuri uyu wa wa 14 Ukuboza 2024, nyuma y’uko uyu mutwe ufashe ubutegetsi bwa Syria ku wa 8 Ukuboza 2024.

Al-Julani yavuze ko guverinoma nshya ya Syria ishyize imbere uburyo bwo kubungabunga umubano mwiza n’u Burusiya n’ibindi bihugu.

Yagize ati “Guverinoma nshya ya Syria yiteguye guha amahirwe u Burusiya yo kuganira ku mubano w’ibihugu byombi, hagamijwe inyungu ku mpande zombi.”

Hashize ibyumweru bibiri HTS igabye ibitero bikomeye byatumye ifata imijyi n’uduce dutandukanye two muri Syria harimo n’umurwa mukuru Damascus. Ibi byaje gutuma uwari Perezida wa Syria ahungira mu Burusiya.

Amakuru y’ibiro ntaramakuru by’u Burusiya ‘TASS’ avuga ko ubutegetsi bw’uyu mutwe bwemeye ko ibigo bya gisirikare by’u Burusiya biri muri Syria bikomeza gukora nk’uko byari bisanzwe, birimo ikigo cya Khmeimim n’icyo muri Tartus.

Ibi bigo byashyizweho hashingiwe ku masezerano yasinywe hagati ya Syria n’u Burusiya muri 2017 avuga ko ibi bigo birimo ingabo z’u Burusiya bizakora imyaka 49.

Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Mikhail Bogdanov, yavuze ko ubuyobozi bwa HTS bwijeje umutekano ku baturage b’Abarusiya bari muri Syria ndetse n’ingabo zabo.

Yagize ati “Twemerewe gukomeza ibikorwa byacu nta nkomyi ndetse twizezwa umutekano kandi twizeye ubufatanye bwiza hagati y’impande zombi.”

Nyuma y’uko inyeshyamba za HTS zifashe ubutegetsi bwa Syria hibajijwe ku hazaza h’ibi bigo, aho impande zitandukanye zavugaga ko bishobora kuvaho.