Amashuri ya Leta cyangwa ayigenga: Ireme ry’uburezi ku munzani

Mu myaka isaga mirongo itatu ishize, Abanyarwanda bari bafite amahitamo macye ku bijyanye n’amashuri y’abana. Uburezi mu Rwanda bwari bufitwe mu biganza na Leta n’abafatanyabikorwa bayo. Uko igihugu cyagiye kibona amaboko, ni ko n’abashoramari biyongereye bashyiraho amashuri y’igenga.

Icyakora, ibitekerezo by’ababyeyi ku burezi bwa bombi, byerekana ko ibigo by’amashuri yigenga hari umurongo ugaragara bimaze gushyiraho, mu gihe Leta bikiyigora guhuza uburezi kuri bose n’ireme rikenewe.

Ababyeyi baganiriye na ICK News barerera mu bigo by’abikorera bagaragaje ko imikoranire myiza hagati y’umunyeshuri na mwarimu ndetse n’umubyeyi biri mu bibahatira kujyana abana babo mu ishuri ryigenga aho bahamya ko umwana watangiriye muri iryo shuri aba intyoza mu masomo.

Umubyeyi wifuje ko twamwandika nka Mama Blessing utuye mu Karere ka Gasabo agaragaza ko kurerera mu ishuri ryigenga byafashije umwana we kumenya neza ururimi rw’icyongereza akiri muto kandi akamenya no gusoma neza.

Agira ati: “Umwana wanjye kumenya icyongereza ari muto mbibarira mu mu nyungu z’igihe kirekire kuko ashobora kuzamfasha mu kazi, cyane ko njye ntazi neza kukivuga. Na we ubwe bizamugirira akamaro ahazaza he.”

Uwitwa Uwamahoro Clarissa utuye mu Karere ka Muhanga, we avuga ko uburezi bwiza bwo mu ishuri ryigenga bwivugira bikamusanga aho akorera umwuga w’ubudozi.

Agira ati “Abana biga mu mashuri y’igenga bakunda kunyura imbere y’iwanjye nkumva bavuga izindi ndimi nkumva ni byiza nanjye bikantera umwete wo gukora cyane kugira ngo abana banjye nimbona ubushobozi nzahite mbajyana mu mashuri y’igenga.”

Yongeraho kandi ati “Ubuzima burahinduka ntawumenya aho bwira ageze, bishobora kuba ngombwa ko umwana ajya gushakira amaronko mu gihugu cyo hanze ururimi rukamugoboka.”

Umwamarihafi Peninah, umwe mu barimu bigisha mu ishuri ry’inshuke  ryigenga mu Ntara y’amajyaruguru we yabwiye ICK News ko kujyana umwana mu ishuri ryigenga aribyiza kuko, umwarimu akora uko ashoboye kugira ngo abana bose yigisha batsinde.

Ati “Iyo umunyeshuri aje gutangira mu ishuri ryacu hari ibizamini akoreshwa kugira ngo tumenye ibyo azi n’ibyo atazi kugira tubone ibyo tugomba gushyira mo imbaraga tumwigisha n’aho twashyira ingufu ngo atsinde neza.”

Peninah akomeza avuga ko uretse no kwigisha umwana neza bamukurikirana bakamenya imibereho ye mu rugo n’uruhare rw’umubyeyi mu gukurikirana imyigire ye. Iyo hari ibisabwa umubyeyi byafasha umwana gutsinda, na byo barabimuganiriza akabigura.

N’ubwo hari abashima amashuri yigenga ariko, hari abanyeshuri bagaragaje ko amashuri y’abikorera ashyira imbaraga mu kiciro cy’abanza ariko bagera mu yisumbuye bakihutira kwishyuza amafaranga kurusha gutanga ubumenyi.

Niyubwayo d’Amour we avuga ko amashuri ya leta afite agaciro gakomeye ku bantu bose kuko yaba umukire cyangwa umukene “bose barakirwa, mu gihe mu mashuri yigenga hakora ifaranga.”

Agira ati “Abana biga mu mashuri ya leta ntibava mu miryango ifite ibya mirenge. Umwarimu wigisha uwo mwana na we ntako aba atagize kandi uretse n’ibyo nanjye nize mu mashuri rusange. Ubu ngeze muri kaminuza kandi ndacyiga ku bw’inkunga ya Leta.”

Rutayisire Jean Damour ubarizwa mu karere ka Muhanga avuga ko abana be bize mu mashuri ya Leta kandi bagatsinda. Ibyo abihamisha ko afite abana babiri barangirije mu mashuri ya leta ndetse umwe muri bo akaba ari umwarimu mu ishuri ryigenga.

Agira ati “Iyo nicaye nkabona abana banjye bose bararangije bakaba bafite impamyabumenyi (Diploma) numva ko nta kindi cyabimfashijemo kitari leta.”

Hari abavuga ko n’ubwo uburezi rusange butanga uburezi kuri bose hakirangwamo ubucucike bw’abanyeshuri kandi bakabura ibikoresho bihagije bibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bari kwiga.

Niwejambo Jean Bertrand, Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru(RBA), yabwiye ICK News uko ireme ry’uburezi aribona mu mashuri y’igenga, avuga ko ibyo biga babasha kubibonera ibikoresho bakabishyira mu bikorwa, mu gihe abo mu burezi rusange bo batabasha kubona ibyo bikoresho bityo ntibabashe gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Akomeza avuga ko ubucucike bwabo iyo bari mu ishuri batabasha kubona uko bakurikirana mwalimu cyangwa we ngo abashe kubakurikirana uko bikwiye.

Agira ati “Nanone simvuga ko aya mashuri yigenga nayo ari nta makemwa kuko nayo ntiyakabaye atanga ubumenyi nk’uko abutanga kuko bwangombye kuba bwinshi kurushaho, ariko usanga bo barabigize akazi (Business) kurushaho kuko amafaranga niyo bashyira imbere kurusha kwigisha uko wakwigisha umwana. »

Akomeza agira ati « Ariko bo hari ibigo ugeramo rimwe na rimwe ugasanga bakurikirana abanyeshuri uko bikwiye, niba ari abo banyeshuri bakeya kubakurirana muri ibyo bigo byigenga byo birashoboka.”

Umuyobozi wa Radiyo Ishingiro, Sinabubariraga Ildephonse, we avuga ko ugiye kureba ireme ry’uburezi mu mashuri abanza warisanga mu mashuri yigenga.

Ati “Kuko iyo wagiye kwikorera washoye ayawe bisaba ko ugenda ugashaka umwarimu mwiza kugira ngo uzabone icyo ugaruza kucyo washoye, wa mwarimu wahembwaga ibihumbi ijana yigisha muri leta akumva yuko hari aho baribumuhe ibihumbi maganabiri aziko adashaka gusubira aho bamuhaga make birumvikana ko agomba kwiga no kumwira umwana, ibyo bigashimangira ko mumashuri abanza bafite ireme ry’uburezi cyakora ringana n’igiciro umuntu yishyura.”

Sinabubariraga Ildephonse

Akomeza avuga ko iyo ugeze mu mashuri yisumbuye ireme ry’uburezi uzarisanga muri mu mashuri yigenga kubera ko amashuri yigenga ataragiraga ireme ry’uburezi ubungubu yafunze.

Akosora ababyeyi bakoresha imvugo yo kuvuga ngo ‘ iri shuri rigira umwana wa mbere cyangwa uwa kabiri ngo ryabaye irya mbere ntabwo aricyo bisobanura’

Ati “ ntabwo ari cyo bisobanura kuko umwana ashobora kuba yarize imyaka ine ku rindi shuri akimuka umwaka umwe cyangwa ibiri akimuka ku ryawe wenda afite umwarimu umwigisha ku ruhande cyangwa ari wa munyeshuri ufite ubuhanga budasanzwe, aho ushobora gusanga umwana yarize muri Leta akaba yaba n’uwambere mu gihugu.”

Akomeza avuga ko uburezi bwo hambere n’ubwo muri iki gihe bitandukanye.

Avuga ko mu cyiciro rusange yigishijwe n’abarimu bafite atandatu yisumbuye ariko bakabigisha neza kurusha n’abarangije kaminuza. Ngo abarangije kaminuza bashoboraga kuza bagatinda bavuga aho bize gusa, mugihe undi we yigishaga kandi akagerageza gushaka igituma abanyeshuri batamusuzugura.

Asoza avuga ko muri iki gihe mu burezi hakirangwamo ikibazo cyo kutubaha aho umunyeshuri ashobora gucira umwarimu mu maso, ibyo bikagorana kugira ngo wa mwarimu abashe gutanga ireme ry’uburezi.

Hon. Frank Habineza wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko avuga ko mu gihe cye, ishyaka rye ryasabiye abarimu ko bakongezwa umushahara ndetse bakabonera abana amafunguro bafata ku manywa.

Hon. Frank Habineza

Ibi rero ngo kuba byarakozwe, byongereye ireme ry’uburezi mu mashuri ya Leta, ku buryo mu minsi iri imbere umuntu azajya ahitamo kohereza umwana mu ishuri ryigenga cyangwa rya Leta.

Habineza agira ati “Twatekereje ko nitubasabira kongererwa umushahara n’abana bakarya neza ku ishuri bizongera ireme ry’uburezi ariko ntabwo byahita bikunda ijana ku ijana, tuzakomeza turebe ko hakiri aho bitagenda neza turebe icyo twakora.”

Habumuremyi Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), ashingiye ko yabaye umwarimu igihe kirekire avuga ko ireme ry’uburezi rimeze neza.

Avuga ko igituma ireme ry’uburezi rigabanuka ari impinduka za hato na hato zikunze kugaragara mu burezi, haba mu ndimi zikoreshwa mu myigishirize n’ibindi.

Agira ati “Iryo hindagurika icyo ryateje hari igihe umuntu yajyaga gusaba akazi bakamubwira mu rurimi atazi atigishijwe cyangwa atize bigatuma bagaha undi wize muri ubwo buryo. Icyo mbona bahindura ni ugushyiraho uburyo burambye bakirinda ihindagurika rya hato na hato. Ibyo byafasha mu kongera ireme ry’uburezi.”

Uburezi bufatwa nk’urutirigongo rw’iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose ku buryo iyo butitaweho mu buryo bufatika, bishobora kugira ingaruka z’igihe kirekire ku bukungu, iterambere n’imibereho y’igihugu muri rusange.