Weekend y’imikino: APR BBC yasoje imikino ibanza ku mwanya wa mbere

Ikipe y’ingabo z’igihugu mu mukino w’intoki wa Basketball (APR BBC) yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 68-67.

Uyu mukino watumye APR BBC irangiza imikino ibanza idatakaje umukino n’umwe, wari utegerejwe cyane kuko aya makipe asanzwe afite abafana benshi.

Nk’uko byari byitezwe ni umukino watangiye wihuta cyane n’amanota ari menshi kuko Elliot Cole wari ukinnye iyi derby bwa mbere na Aliou Diarra batsindiraga amakipe yombi.

Agace ka mbere karangiye Patriots BBC iyoboye umukino n’amanota 28 kuri 20 ya APR BBC.

Mu gace ka kabiri, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo, Kamirindi Olivier witwaye neza mu mukino yakoreye mu ngata bagenzi be, atsinda amanota menshi.

Mu minota itanu ya mbere y’aka gace, Patriots yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota ikenda (40-31). Ariko igice cya mbere cyarangiye ikipe y’ingabo z’igihugu yagabanyije ikinyuranyo kuko Patriots BBC yasoje aka gace ka kabiri n’amanota 45 kuri 38 ya APR BBC.

Nyuma y’ikiruhuko ikipe y’Ingabo yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu itangira kugarira bikomeye.

Mu minota ya nyuma, Patriots yihagazeho ibifashwamo n’ubunararibonye bw’abakinnyi, aka gace karangira Patriots ikiyoboye umukino na 56 kuri 49 ya APR.

Mu gace ka nyuma, kari ishiraniro ku makipe yombi, Patriots BBC yagowe cyane no kutagira ibisubizo bihagije ku ntebe y’abasimbura (Bench) bituma Ikipe y’Ingabo ibibyaza umusaruro kuko yihariye cyane aka gace ka nyuma.

Habura iminota itatu, Ikipe y’Ingabo yayoboye umukino ku nshuro ya mbere n’amanota (60-59).

Mu masegonda 17 ya nyuma y’umukino, Patriots yarushaga APR BBC amanota abiri (67-65). Habura amasegonda atatu Adonis Filer yatsinze amanota atatu yakoze ikinyuranyo.

Umukino warangiye APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 68-67, isoza imikino yayo ibanza ishimangiye umwanya wa mbere kandi idatsinzwe.

Uretse umukino wa APR BBC na Patriots, kuri iki cyumweru Orion yatsinze Espoir BBC ku manota 90-63.

Biteganyijwe ko imikino ibanza izarangira ku wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025, aho Tigers BBC izakina na Kepler saa 18:30, mu gihe saa 20:00, REG BBC izakina na Patriots BBC.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads