Kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024, Leta ya Vatikani yatangaje ko yaciye Arkiyepiskopi Carlo Maria Viganò wigeze kuba Intumwa ya Papa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Vatikani, Arkiyepiskopi Viganò ukomoka mu Butaliyani yaciwe kubwo kubiba amacakubiri, kutagandukira imiyoborere ya Papa Fransisiko no kwitandukanya n’inyigisho za Kiliziya ndetse n’abagize Kiliziya.
Ibyemezo nk’ibi ntibisanzwe muri Kiliziya ndetse bigaragaza ko Arkiyepiskopi Viganò ashobora kuba yararenze umurongo utukura.
Muri 2018, Arkiyepiskopi Viganò yashyize hanze inyandiko isaba Papa Fransisiko kwegura kuko yananiwe kugira icyo akora birego byo guhohotera abapadiri byakozwe n’uwahoze ari Karidinari wa Washington D.C, Theodore McCarrick. Ni ibirego byatewe utwatsi n’iperereza rya Vatikani ryemeje ko Papa Fransisko nta cyaha afite.
Ubwo yandikaga asaba ko Papa yegura, hari bamwe mu Bepiskopi bo muri Amerika bashyize hanze inyandiko ishyigikira Vigano gusa ariko iyo nyandiko iza kunengwa n’abandi basesenguzi banyuranye.
Bimwe mu bindi Viganò ashinja Papa harimo kuba yaremeye urukingo rwa Kovid-19, akanemera insengero z’abaryamana bahuje ibitsina.
Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani aherutse kuvuga ko Viganò yari umuyobozi mwiza mu myaka yashize ariko ko ngo atazi uko byagenze ubu.
Kuri ubu Vigano yaciwe I vatikani kandi yahagarikiwe amasakaramentu ye yose.
Vatikani itangaza ko Viganò yamenyeshejwe iby’icyemezo cyo kumuhagarika kandi ko ari Papa wenyine ushobora gukuraho icyo gihano.
Muri 2011 nibwo Arkiyepiskopi Viganò yatorewe na Papa Benedict XVI kuba Intumwa ya Vatikani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugeza muri 2016 ubwo yari agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
