Hari abantu batekereza ko kubura ibyishimo mu buzima biterwa no kuba mu buzima bubi gusa cyangwa se kubura abantu bagukunda, gusa siko biri kuko hari ibintu byinshi bitwara ibyishimo byacu rimwe na rimwe ugasanga hari n’ibyo twitera.
Akenshi abantu bashakira ibyishimo aho bitari, ushobora kuba wibaza impamvu nta byishimo uhorana mu buzima bwawe kandi wakabaye ubifite.
Abahanga mu mitekerereze ya muntu bavuga ko umuntu ari we ubwe wishakamo ibyishimo.
Iyi nkuru ya ICK News igiye kugaruka ku bintu bishobora kuba intandaro yo kubura ibyishimo kwawe.
1.Kwitega ibintu ntibibe cyangwa ngo bigende uko wabishatse
Igihe cyose ntabwo ibintu bigenda uko wabishatse cyangwa se wabitekereje. Iyo bigenze uko utari ubyiteze bishobora kugutera kubura ibyishimo.
Abahanga mu mitekerereze ya muntu batanga inama ko mu gihe ibintu bitagenze uko wabishakaga wareka kubitindaho kuko ntacyo wabihinduraho ahubwo ugashaka ikindi gisubizo.
2.Kugeregeza gutwara ibintu byose mu buryo ushaka
Hari abantu batekereza ko ibintu byose babitwara mu buryo bashaka kandi bidashoboka. Ni byiza ko ukora ikintu uko ushoboye ibyo udashoboye ukabireka.
Gerageza gushyira imbaraga muri bya bindi ushoboye aho guta umwanya ku bintu udashoboye kuko biri mu bikubuza ibyishimo.
3.Gutinda ku hashize
Mu buzima duhura n’ibintu byinshi bitandukanye birimo no gutungurwa n’ikintu utari witeze ko cyakubaho gusa hari abantu batinda kuri icyo kintu aho kugira ngo bakomeze ubuzima, ibi biri mu bitwara ibyishimo byawe.
4. Kutibabarira
Nta muntu udakosa, hari ukora ikosa akumva ko yaciye inka amabere kubyakira bikamugora ndetse agahora atekereza kuri icyo kintu. Abahanga mu mitekerereze ya muntu batanga inama ko ukwiye kwibabarira amakosa wakoze ukayigiraho kuko biri mu byagufasha kumva utuje ndetse bikakuzanira umunezero.
5.Kugendera ku bitekerezo by’abandi
Hari abantu babaho bumva ko batagendera ku mahitamo yabo iteka bahora bumva ko bakora ibyo abandi bashaka. Ibi biri mu bituma ubaho utishimye.
Aha hatangwa inama ko ukwiriye kuba wowe ugakora ibyo wumva wishimira nta muntu numwe ugendeyeho, ibi bizagufasha kubaho wishimye.
Hari ibintu byinshi bituma ubaho utishimye gusa ibi ni bimwe mu byigenzi nk’uko urubuga rwa Marc and Angel Hack Life rubigaragaza.
