Ikirego cya Perezida watowe Donald Trump cyo gutesha agaciro icyaha yahamijwe mu rubanza rwabereye i New York ku bijyanye n’amafaranga ataraciye mu mucyo, cyateshejwe agaciro kuri uyu wa Gatanu.

Umucamanza Juan Merchan yanze icyifuzo cya Trump cyo gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko ushingiye ku cyemezo cya Perezida cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku bijyanye n’ubudahangarwa bwa perezida.

Umwanzuro kuri iki kirego uzasomwa ku itariki ya 10 Mutarama 2025, aho Perezida Trump azahabwa amahitamo yo kwitabira mu buryo bw’umwihariko cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Icyakora ngo mu bihano bishobora guhabwa Trump, igifungo nta kirimo nk’uko byatangajwe na Merchan.

Trump azarahirira kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki ya 20 Mutarama 2025.

Merchan yavuze ko agikusanya ibimenyetso ku bindi byifuzo Trump yatanze byo gutesha agaciro urubanza.

Umuvugizi wa Trump akaba n’uzaba Umuyobozi Mukuru w’Itumanaho mu Biro bya Perezidansi Steven Cheung yabwiye Fox News Digital dukesha iyi nkuru ko umwanzuro wafashwe n’Umucamanza wungirije Merchan muri Manhattan DA Witch Hunt ari ukuvogera icyemezo cy’ubudahangarwa cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga hamwe n’andi mategeko yemewe.

Mu kwezi gushize, Merchan yanze icyifuzo cy’abanyamategeko ba Trump cyo gutesha agaciro ibyaha ashinjwa ashingiye ku budahangarwa bwa Perezida.

Trump yahakanye ibyaha 34 byo guhindura inyandiko z’ubucuruzi mu rwego rwa mbere, bifitanye isano n’iperereza ryakozwe igihe kirekire ku bijyanye n’amafaranga ataraciye mu mucyo ryakozwe n’Ibiro bya Manhattan DA.

Uwahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Manhattan, Cyrus Vance, ni we watangije iri perereza, naho Bragg ni we washinje Trump.

Nyuma y’urubanza rwamaze ibyumweru bitandatu, itsinda ry’abacamanza ryahamije Trump ibyaha byose.

Gusa, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko uwahoze ari Perezida afite ubudahangarwa buhambaye ku bikorwa byemewe n’amategeko yakoze igihe yari mu biro.

Abanyamategeko ba Trump mu kwezi gushize basabye ku mugaragaro gutesha agaciro  byose byarezwe Perezida watowe mu rubanza rwa i New York, bavuga ko ari ibirego bishingiye kuri politiki, bityo ko bitagombaga kubaho.

Bavuze ko “gukomeza uru rubanza rubogamye bihungabanya ibikorwa bya Perezida Trump byo kwitegura no gushyira mu bikorwa ububasha bwose bwa Perezida bushyigikiwe n’Itegeko Nshinga nyuma yo gutsindira manda ku mugaragaro ku itariki ya 5 Ugushyingo 2024.”