Umwami w’u Bwongereza yashyize ahagaragara gahunda za Minisitiri w’intebe mushya

Umwami w’u Bwongereza, Charles III, yashyize ahagaragara gahunda z’ingenzi za Minisitiri w’Intebe mushya, Keir Starmer, zigamije guteza imbere ubukungu bw’igihugu mu 2025.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024 ubwo hashyirwagaho Inteko Ishinga Amategeko nshya.

Ijambo ry’Umwami Charles III muri ibi birori ryagarutse ku mishinga irenga 35 y’ishyaka ry’Abakozi ‘Labour Party’ igamije gukemura ibibazo by’ubukungu n’imibereho, harimo ikibazo cy’ibura ry’amacumbi n’ikibazo cy’ibiciro by’ibintu byiyongereye cyane.

Ingamba zihutirwa za guverinoma iyobowe n’ Ishyaka ry’Abakozi zirimo kongera inyubako n’ibikorwa remezo, gukomeza kurengera uburenganzira bw’abakozi, no gushyiraho ingamba nshya mu nganda.

Guverinoma igamije kandi kwigarurira ibikorwa by’inzira za gari ya moshi, gutangiza ishami rishinzwe umutekano ku mipaka, no gukemura ikibazo cy’amacumbi bahindura amategeko y’imiturire kugira ngo hubakwe amazu ahendutse.

Minisitiri w’intebe mushya Starmer yashimangiye ko izi ingamba zizafasha gukuraho imbogamizi u Bwongereza bufite no kuzamura ubukungu hagamijwe guteza imbere abantu bose mu gihugu.

Byongeye kandi, guverinoma igamije kugenzura iterambere rya porogaramu z’ubwenge buhangano “AI”, gushyira imyaka yo gutora kuri 16, no kuvugurura inteko nkuru y’Abayobozi.

Nibwo bwa mbere Inteko Ishinga Amategeko iteranye nyuma y’uko Ishyaka ry’Abakozi ritsinze amatora yabaye ku wa 4 Nyakanga 2024.

Muri aya matora, Ishyaka ry’abakozi ryigaranzuye Ishyaka ry’Abatsimbarara ku bya kera ‘Conservative Party’ ryari rimaze imyaka 14 ku butegetsi.