Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kamonyi bashima inkunga bahawe y’imishinga ibyara inyungu gusa bakavuga ko bahangayikishijwe n’uko hari inzu zigaragaza ukwangirika ku buryo zishobora no kugwa mu gihe cy’imvura.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Rugalika utifuje ko izina rye ritangazwa aganira na ICK News, yavuze ko inzu zimwe zashaje ku buryo mu gihe cy’imvura bagorwa no kuryama kubera ko ziva cyane.

Ati “Aho kuryama tuhatega amabase kugira ngo inzu ituzura amazi”

Akomeza agira ati “Hari inzu twubakiwe kera muri za 1998, ubu zarashaje ku buryo iyo uri mu nzu uba ureba mu kirere. Akenshi iyo imvura iguye ntituryama kuko tuba turwana no gutega amabase kugira ngo inzu ituzura amazi. Ubu dufite agahenge kuko turi mu gihe cy’impeshyi ariko imvura n’igwa tuzahangayika pe!”

Nubwo bifuza ko basanirwa amazu batuyemo, ku rundi ruhande bashimira Leta y’u Rwanda kuko ntako itagira ngo ibafashe.

Ati “Rwose pe ntako leta yacu itagize ngo iduhagarareho ndetse inatwiteho kuko buriya nk’ikibazo cy’ubuvuzi ntacyo tujya tugira kuko turavurwa kandi neza. Ikindi abantu bafite imbaraga zo gukora babatera inkunga mu mishanga ibyara inyungu bakiteza imbere.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko hari intambwe imaze guterwa ku bijyanye n’iterambere ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko mu myaka itatu hatangiye gahunda yo gushyigikira abatishoboye mu mishinga ibyara inyungu kugira ngo bave mu bwigunge.

Dr. Sylvere Nahayo uyobora Akarere ka Kamonyi avuga ko uretse ibi hari n’ibindi biteganyirijwe abarokotse nko gusana amacumbi no gukomeza kwita ku buvuzi.

Ati “Muby’ukuri ayo mazu yubatswe kera kandi n’uburyo yubatswemo byari ukugira ngo byibura umuntu abone aho akinga umusaya, ntabwo ari amazu yubatswe mu buryo twavuga ko hakoreshejwe ibikoresho birambye ku buryo ari inzu yamara igihe kinini cyane.”

Nubwo yemera ko ayo mazu akeneye gusanwa, Dr Nahayo yirinze kugaragaza igihe ayo mazu azasanirwa kuko ngo hagishakishwa ubushobozi.

Ati “Gusa ugaragaje ikibazo kidasanzwe cyatuma ajya mu kaga tugerageza kumushakira icumbi yaba arimo ariko turimo gukora igishoboka ngo tubasanire.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko hari imiryango irenga 2000 y’Abarokotse Jenoside batishoboye ikeneye gusanirwa amacumbi n’imiryango igera ku 100 idafite aho kuba. Kuri ubu hari kubakwa inzu 31 zizashyikirizwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri uyu mwaka wa 2024.