Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baragaragaza ko uyu mukino umaze kwangirika bitewe n’ibiwukorerwamo bidahitswe bityo kugera aho bamwe banareka bakawita ‘umwanda’ bityo ko batazanasubira ku bibuga.
Uburakari bw’aba bakunzi bukomeza kwiyongera umunsi ku wundi, ahanini bushingiye ku misifurire idakunze kuvugwaho rumwe, amarozi, ruswa n’ibindi.
Urugero rwa hafi ni urw’umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC, kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025 ku munsi wa 28 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Uyu mukino warangiye ku munota wa 57, ubwo abafana ba Rayon Sports bateraga amabuye mu kibuga bitewe n’uko batemeranyaga n’ibyemezo by’umusifuzi wahaye penaliti ikipe ya Bugesera ayimye ikipe Rayon Sports.
Kuba umukino utararangiye ntabwo biri kugarukwaho cyane, ahubwo ibyo abakunzi b’umupira bita amakosa y’abasifuzi nizo nkuru zahise zigarurira imitwe y’ibitangazamakuru.
Bamwe mu bakunzi ba Shampiyona bavuga ko bitewe n’ibintu babonera ku bibuga batazongera gusubira kuri Stade.
Malaika wamenyekanye nk’umufana wa Rayon Sports yagize ati ” Igihe kirageze ngo abayobozi ba FERWAFA begure niba batabashije kuyobora neza, bitabaye ibyo njyewe ntabwo nzagaruka ku kibuga.”
Umukunzi wa APR witwa Aurore yagize ati “Njyewe sinzasubira kuri Sitade, nzajya nicara mu rugo ndebe imikino yo hanze”
Ferdinand wo mu karere ka Muhanga ufana Rayon Sports ati “Turi mu mwanda ukabije, turasaba Perezida wacu Paul Kagame aze adukure hano hantu. aba basifuzi batwicira umupira.”
Kuki Abasifuzi bashyirwa mu majwi cyane?
Muri iki cyumweru dusoza, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera ko bagize uruhare mu kugurisha imikino (Betting).
Mbere y’uko umukino uba, Rayon Sports yandikiye FERWAFA iyisaba ko yashyiramo ubushishozi mu gushyiraho abasifuzi kuko Rayon Sports yavugaga ko umusifuzi uzayisifurira asanzwe agira amakosa bijyanye n’uko ngo byagiye bigaragazwa na raporo z’imikino yasifuye.
Abakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko igitera abasifuzi gukora amakosa amwe n’amwe bakayakora nkana ni ikijyanye n’amafaranga make bahembwa kuko umusifuzi ahembwa atarenze ibihumbi……. Ku mukino umwe.
Hakuzwumuremyi Joseph, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umuryango ati “Umusifuzi ari gusifura umukino wishyuwe miliyoni 60, mbere yatahanaga ibihumbi 30,000 ariwe uri bufate icyemezo niba penaliti yemerwa cyangwa yangwa.”
Amakuru ICK News ikura kuri umwe mu basifuzi basifura mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ni uko kuri ubu umusifuzi wakoreye mu Mujyi wa Kigali ahabwa ibihumbi 42,000 ku mukino, amafaranga agenda yiyongera iyo bakoreye mu ntara.
Indi mpamvu igarukwaho ni iy’uko bamwe mu basifuzi ari bashya kuko abafite ubunararibonye usanga babivamo bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi.
Ese koko ikibazo ni abasifuzi gusa?
Mbere y’iminsi ibiri ngo umukino wa Rayon Sports na Bugesera ube, iyi kipe yo mu Burasirazuba yafashe umwanzuro wo guhagarika abatoza bayo barimo Ndayishimiye Eric (Bakame) na Peter Otema wongeraga imbaraga abakinnyi, bakekwaho kugirana ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports bakiniye.
Mu ijoro kuwa Gatanu, umukunzi wa APR FC, Mupenzi Eto’o akenshi ukunze kuyifasha kugUra abakinnyi, yagaragaye kuri Hotel Bugesera yari icumbitseho, ibivugwa ko iyo kipe y’Ingabo z’igihugu yari yateguye Bugesera kugira ngo itsinde Rayon Sports.
Ferwafa yamaze gutangaza ko itishimiye ibyavuye ku kibuga ndetse ko bagiye kubikurikirana.
Ibi Kandi byakurikiwe n’ubutumwa bwa Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire wavuze ko atashimishijwe n’imyitwarire yagaragaye kuri uyu mukino aho yagize ati “Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC cyane cyane imvururu zahabaye tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’Abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanwa n’amategeko.”
Biteganyijwe ko muri Kamena 2025 Shampiyona y’u Rwanda izaba yarangiye kuko hasigaye imikino ibiri muri 30 isanzwe ikinwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.
