Umukaridinali yikuye muri ‘conclave’ izatorerwamo Papa mushya

Karidinali w’Umutaliyani Giovanni Angelo Becciu, wahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo no gukora uburiganya, yatangaje kuri uyu wa Kabiri ko atazitabira inama ya “conclave” izatorerwamo Papa mushya izabera muri Shapeli Sistine mu cyumweru gitaha, nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisiko.

Uyu mukardinali yategetswe na Papa Fransisiko mu mwaka wa 2020 kwegura nyuma y’uko ashinjwe kunyereza umutungo wa Vatikani, ndetse yahanishijwe igihano cy’imyaka itanu n’igice n’urukiko rwa Vatikani mu Ukuboza 2023. Gusa yakomeje guhakana ibi ibirego byose, kandi aracyafatwa nk’umwere mu gihe hatarafatwa umwanzuro ku bujurire bwe.

Papa yemereye Becciu kugumana izina rye ry’ubukaridinali ndetse n’inzu ye i Vatikani ariko yamwambuye ibyo Vatikani yise icyo gihe ” uburenganzira bujyanye bwemerewe abakaridinali”, ibituma bidasobanuka neza niba ashobora kwinjira muri iyo ‘conclave’.

Nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisiko mu cyumweru gishize, Becciu yatangiye ubusabe bwo kugaragaza uburenganzira bwe bwo kwitabira inama ya ‘conclave’ y’abakardinali, ariko kuri uyu Kabiri yasohoye itangazo rivuga ko yikuye muri iyo nama ku mugaragaro.

Yagize ati: “Mu nyungu za Kiliziya … Nafashe icyemezo cyo kumvira, nk’uko nsanzwe mbikora, ubushake bwa Papa Fransisiko bwo kutitabira Conclave, nubwo nkomeje kwizera ko ndi umwere.”

Abakardinali bahisemo tariki ya 7 Gicurasi nk’igihe cyo gutangirira inama ya ‘conclave yo gutora umuyobozi mushya w’abakristu b’Abakatolika bagera kuri miliyari 1.4 ku isi, nk’uko Vatikani yabitangaje ku wa Mbere.

Abakardinali bagera ku 135 bari munsi y’imyaka 80, baturutse impande zose z’isi, bemerewe kwitabira amatora yo gutora Papa mushya.

‘Conclave’ ebyiri ziheruka, zabaye mu 2005 no mu 2013, zamaraga iminsi ibiri gusa, ariko bitekerezwa ko iy’uyu mwaka ishobora gufata igihe kinini, bitewe n’abakaridinali bashya benshi basizweho na Papa Fransisiko kandi baturutse mu bihugu bitandukanye bitari byarigeze bigira abakaridinali mbere.

Nyamara, karidinali Gregorio Rosa Chavez wo muri El Salvador yavuze ko yumva iyi conclave ishobora kurangira vuba.