Kuwa kabiri w’iki cyumweru umuryango udaharanira inyungu Haki Defenders Foundation ukorera i Kampala hamwe na Kaminuza ya Sheffield basohoye raporo ishingiye ku biganiro bagiranye n’abantu 100 bagizweho ingaruka n’umuyoboro wa peteroli uri kubakwa muri Uganda, abenshi muri bo bagaragaza ko bambuwe ubutaka bwabo ku gahato, abandi bakimurwa mu buryo butumvikanyweho.
Abantu bimuwe mu ngo zabo ni abatuye hafi y’ahari kubakwa uyu muyoboro bahamya ko batimuwe neza cyangwa ngo bahabwe indishyi zihagije.
Uyu ni umushinga uhurije hamwe leta ya Uganda n’ibindi bihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba ukaba uri gushyirwa mu bikorwa na kompanyi y’Abafaransa TotalEnergies, ndetse na China National Offshore Oil Corporation, ukaba witezweho kuzafasha kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Icyakora kuva uyu mushinga watangira, wakomeje kunengwa cyane n’abantu batandukanye berekana ko uzagira ingaruka mbi ku bidukikije n’ibinyabuzima byo mu Karere byumwihariko ku baturage bimuwe.
Abashakashatsi bagaragaje ko nubwo uyu mushinga ujya gutangira wari ufite gahunda yo kwimura abantu hakurikijwe amategeko ndetse hakanubahirizwa amategeko mpuzamahanga byagaragaye ko ibyakozwe byose bitanyuze mu mucyo.
Mu bindi bintu abashakashatsi basanze bidakwiye ni uko abantu bose bimuwe bahawe amazu angana, hatitawe ku mubare w’abagize urugo, bituma ingo zifite abantu benshi ziba ahantu hato kandi hatisanzuye kuko izo nzu zigizwe n’icyumba kimwe cyo kuraramo n’icyumba cyo kwicaramo.
Ubushakashatsi kandi bwerekenye ko aho abantu bimuriwe nta bikorwaremezo by’ibanze biriyo ku buryo abaturage bagomba gukora ingendo ndende bajya gushaka amazi, amasoko, n’ibigo nderabuzima.
Ku bijyanye n’abahisemo guhabwa indishyi z’amafaranga, abashakashatsi basanze benshi muri bo barahatiwe kwemera amasezerano batumvaga neza kubera imbogamizi z’ururimi no kubura ubufasha mu by’amategeko.
Raporo igaragaza ko indishyi zatanzwe zabaye nke cyane ku buryo bitari gushoboka kubona ubutaka bushya cyangwa gusubira mu mibereho basanzwe babayemo.
Jonathan Silver, umwarimu mu by’ubumenyi bw’imijyi muri Kaminuza ya Sheffield akaba ari nawe mwanditsi w’iyi nyigo, yavuze ko ubu bushakashatsi bugamije kugaragaza uko imishinga minini y’ibikorwaremezo igira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Yagize ati “Ntitwashobora kwibagirwa uko abantu babayeho nyuma yo kwimurwa. Dukwiye kwitondera uko dukora imishinga kuko imishinga nka Eacop itera ingaruka mbi ku bantu.”
Nubwo Jonathan avuga ibi, abagize Minisiteri y’ingufu muri Uganda nta kintu bigeze batangaza.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko abantu bagera ku 13,000 muri Uganda na Tanzana bamaze kwimurwa kubera uyu muyoboro.Abimuwe bahawe amahitamo yo kwimurirwa ahandi cyangwa guhabwa indishyi z’amafaranga.
Nk’uko byagaragajwe n’isuzuma ryakozwe n’Ikigo gishinzwe kubahiriza inshingano z’ikirere (Climate Accountability Institute), gutwara, gutunganya no gutwika iyi peteroli byitezweho guteza toni miliyoni 379 z’imyuka ihumanya ikirere mu gihe cy’imyaka 25 umuyoboro uzamara ukoreshwa.
Uyu muyoboro uteganyijwe kurangira umwaka utaha, ukazatwara akayabo ka miliyari 5 z’amadorali ya Amerika.
