Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Queen Mary y’i Londres mu Bwongereza bwerekanye ko gukura kw’imijyi n’ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika byongereye ikwirakwira ry’indwara ya Asima mu rubyiruko.

Icyakora  kutisuzumisha no kutayitaho byo byatumye urubyiruko rwinshi rufite ibimenyetso byiyi ndwara  bidakurikiranwa.

Ubwiyongere bw’abantu mu mijyi , intandaro y’izamuka ry’indwara ya Asima

Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Lancet Child and Adolescent Health bwakorewe  ku  banyeshuri ibihumbi 27,000 baturuka mu mijyi yo mu bihugu bya Malawi, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Uganda, Ghana na Nigeria, aho bwagaragaje ko abarenga ibihumbi 3,000, basanzwemo ibimenyetso bya Asima. Uretse ibyo kandi bwemeje ko abagera kuri 600 aribo bonyine bisuzumishije iyi ndwara.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri kaminuza ya Queen Mary y’i Londres , Dr Gioia Mosler, yagize ati “Niba amakuru yacu ari rusange, hari miliyoni z’ingimbi zifite ibimenyetso bya Asima bitamenyekanye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.”

Naho itsinda ryayoboye ubu bushakashatsi rivuga ko babukoze bahereye ku ngaruka z’ihumanywa ry’ikirere ku buzima bw’ibihaha, basaba ko haboneka uburyo bworoshye bwo gusuzuma Asima no kwita kuri iyi ndwara cyane cyane mu mijyi iri kwaguka n’ikomeje kwiyongeramo abaturage benshi.

Igipimo cyagaragaje ko ubwiyongere bwa Asima  muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu myaka mike ishize,  bwaturutse ku bwiyongere bw’abantu mu mijyi bityo bigatuma abana bahura n’ihumana ry’ikirere nka kimwe mu byongera iyi ndwara.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bana b’abanyeshuri bafite imyaka iri hagati ya 12 na 14 bwagaragaje ko nubwo 12% bafite ibimenyetso bya Asima, 20%  gusa ari bo bari  barisuzumishije iyo ndwara.

Ibizamini  byafashwe ku mikorere y’ibihaha  byo byagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’abitabiriye ubu bushakashatsi bari bafite ibimenyetso bikomeye nyamara  batabizi bikaba “bishoboka cyane ko barwaye Asima” naho kimwe cya gatatu cy’abari barisuzumishije nta miti y’iyo ndwara bigeze bafata.

Dr Rebecca Nantanda wo muri kaminuza ya Makerere i Kampala, wayoboye ubushakashatsi muri Uganda, yagize ati “Asima idasuzumwe kandi itagenzuwe neza igira ingaruka zikomeye ku mibereho y’umubiri n’imitekerereze y’abana bayirwaye ndetse n’abarezi babo. Yakomeje avuga ko ari ngombwa kwita kuri iyi ndwara.

Kugeza ubu, indwara ya Asima iza ku mwanya wa kabiri mu ndwara z’ubuhumekero zitwara ubuzima bw’abantu benshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.