U Buhinde: Kashmir Resistance yigambye igitero cyahitanye abantu 26

Kuri uyu wa Gatatu, Polisi yo mu gihugu cy’Ubuhinde yatangaje ko  abantu 26  bahitanywe n’igitero cy’abarwanyi bitwaje intwaro abandi 17 barakomereka.

Abaguye muri iki gitero , barimo Abahinde 25 n’umunya Nepal umwe bari bagiye gusura agace ka Jammu na Kashmir gaherereye mu majyaruguru y’u Buhinde.

Amakuru atangwa na polisi avuga ko iki gitero  cyabaye ku wa Kabiri , kibera mu ishyamba riherereye mu gace ka Pahalgam, ahazwi nko mu misozi ya Himalaya, kikaba cyarahise kiba icya mbere  gihitanye abantu benshi kurusha ibindi byabayeho  mu myaka hafi 20 ishize.

Iki gitero cyatumye bamwe mu bayobozi bo mu Buhinde bahagarika ingendo bari bafite , abandi bataha igitaraganya kugira ngo  babe hafi y’abaturage muri ibi  bihe bikomeye kandi bitoroshye.

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahise ahagarika urugendo yarimo muri Arabia Saudite, ahita agaruka i New Delhi muri iki gitondo. Ni mu gihe kandi Minisitiri w’Imari, Nirmala Sitharaman, nawe yahagaritse uruzinduko yari arimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Peru.

Akigera mu Buhinde, Modi yahise agirana ianama y’igitaraganya n’abarimo umujyanama we mu by’umutekano, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’abandi bayobozi bakuru ndetse  hateguwe indi nama yigitaraganya mu by’umutekano iteganijwe ku isaha ya saa sita n’iminota 30 ku isaha mpuzamahanga (GMT).

Iki gitero gifatwa nk’ikije guhungabanya bikomeye gahunda ya  Modi n’ishyaka rye rya BJP (Bharatiya Janata Party) kuko hari hashize igihe bagaragaje intambwe mu guha umutekano n’amahoro abaturage batuye  muri Jammu na Kashmir nka hamwe mu hantu higanjemo Abayisilamu.

Ribinyujije mu butumwa bwacicikanye ku mbugankoranyambaga, Itsinda ryitwaje intwaro ritari rizwi cyane, ryiyise “Kashmir Resistance”, ryatangaje ko ari ryo ryakoze icyo gitero, rivuga ko ritishimiye uko “abanyamahanga” barenga 85,000 bimuwe bashyirwa muri kariya karere, ibyo ryita “impinduka mu busugire bw’abahatuye”.

Mu rindi tangazo abagize iri tsinda bashyize hanze bavuze ko abantu ryishe batari abasivile cyangwa abakerarugendo ahubwo  bafitanye isano n’inzego z’umutekano w’Ubuhinde.

Bati “Ntabwo abantu twishe bari itsinda ry’abakerarugendo basanzwe, ahubwo bari abakozi b’iperereza bahujwe n’akazi gahishwe.”

Nyuma y’iki gitero, Leta y’Ubuhinde yohereje ibihumbi by’abashinzwe umutekano mu gace ka Pahalgam ndetse abantu bagera ku 100 basanzwe bakekwaho kuba barigeze kugaragarwaho ibimenyetso byo gukorana n’imitwe  y’iterabwoba bahise bahamagazwa na polisi batangira guhatwa ibibazo.

Inzego zishinzwe umutekano mu Buhinde zo  zivuga ko “Kashmir Resistance” ari ikitso cy’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Pakistan nka Lashkar-e-Taiba na Hizbul Mujahideen. Icyakora Pakistan yo ivuga ko itanga gusa ubufasha bwa dipolomasi n’ubwo gushyigikira ibyifuzo by’ukwishyira ukizana kwa Kashmir.

Kugeza ubu mu gace ka Kashmir amashuri menshi yahise afunga ndetse hanatangira ibikorwa by’imyigaragambyo.

Sibyo gusa kuko Sosiyete z’indege zikorera mu gace ka Srinagar zashyizeho indege zo gufasha abifuza guhunga aka gace mu gihe cy’impeshyi.

Iki ni cyo gitero kibi ku baturage b’abasivili kibayeho mu Buhinde kuva ku bitero byibasiye umujyi wa Mumbai mu 2008, ibi bikaba kandi byasubije inyuma ubukerarugendo bwari bumaze gutera imbere mu gce ka Kashimir.

About Kwihangana Joshua 242 Articles
I am a Flesh man Journalism Student at Institut Catholique De Kabgayi A Filmaker A Sound Engineer.