Basketball: Menya amakipe agiye kwitabira irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

 Kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Mata 2025 nibwo hari butangire Irushanwa ryo kwibuka abo mu muryango mugari wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rimenyerewe ku izina rya “Genocide Memorial Tournament” (GMT).

Kuri iyi nshuro, iri rushanwa ryatumiwemo amakipe yo hanze y’u Rwanda ariyo  Ikipe ya Kenya Ports Authority yo muri Kenya , Dar City yo muri Tanzania mu bagabo ndetse na JKL Dolphins yo muri Uganda, Kenya Ports Authority mu bagore, akaba aya makipe asanzwe amenyereweho kwitwara neza mu bihugu aturukamo.

Uretse aya makipe yo mu karere yatumiwe, rizanitabirwa kandi na APR BBC, REG BBC, Patriots BBC na UGB mu bagabo, mu gihe ari Kepler WBBC, REG WBBC, APR WBBC na East Africa University Rwanda mu bagore.

Mu cyiciro cy’abagore, imikino y’uyu munsi irabimburirwa na Kepler WBBC iri bukine na KPA muri NPC, East Africa University Rwanda ikine na REG WBBC ubere muri Petit Stade. Imikino yo,bi iratangira saa 16:00.

Mu cyiciro cy’abagabo, Patriots BBC irakina na UGB saa 18:30, mu gihe saa 21:00, REG BBC iri bukine na KPA kuri Petit Stade.

Ubwo irushanwa rya ‘Genocide Memorial Tournament’ ryaherukaga kuba mu 2024, ryitabiriwe n’amakipe y’imbere mu gihugu. Mu bagabo hari hitabiriye; APR BBC, Patriots BBC, REG BBC na Kepler BBC naho mu bagore hitabiriye; APR W BBC, Kepler W BBC, REG W BBC na GS Marie Reine.

Mu bagore, irushanwa ryegukanwe na APR W BBC itsinze REG W BBC amanota 85-81 mu gihe mu bagabo igikombe cyegukanwe na APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 80-63.

Basketball ni umwe mu mikino ikunzwe cyane mu Rwanda kandi afite amateka akomeye. Abenshi batangiye kuwumenya cyane mu myaka ya 1980, ariko Jenoside yakorewe Abatutsi yawusubije inyuma kuko yatwaye benshi mu banyamuryango bayo.