U Rwanda na Comores byiyemeje kurushaho gushimangira ubufatanye n’umubano

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Hon.Christine Nkulikiyinka, yakiriwe na Azali Assoumani, Perezida w’Ibirwa bya Comoros, mu ruzinduko rw’akazi ugamije kurushaho gushimangira umubano umaze igihe kirekire hagati y’u Rwanda na Comoros.

Uru ruzinduko rwabaye ku wa 08 Gicurasi 2026, rwari rugamije gukomeza guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, no kongerera imbaraga imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu n’iterambere rirambye.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Nkulikiyinka yashyikirije Perezida Azali Assoumani ubutumwa bwihariye bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bwashimangiraga umubano mwiza ushingiye ku bucuti, ubufatanye n’icyizere bisanzwe bihuza ibihugu byombi.

Ikindi kandi muri urwo ruzinduko kandi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Hon. Christine Nkulikiyinka, yagiranye ibiganiro na Hon. Said Mohamed Ali Said, Minisitiri ushinzwe Urubyiruko, Umurimo, Siporo, Ubuhanzi n’Umuco w’Ibirwa bya Comoros.

Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi, ndetse n’amahirwe yo kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Comoros, cyane cyane mu bijyanye n’umurimo, guhanga imirimo no guteza imbere imitangire ya serivisi za Leta.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’abakozi ba Ieta n’ umurimo, ibiganiro byahuje impande zombi byagaragaje ubushake bw’u Rwanda na Comoros bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu ibihugu byombi, ndetse no guteza imbere imikoranire ku rwego rw’Akarere hagamijwe gushyigikira iterambere rirambye mu by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu butumwa Perezida Kagame yoherereje mugenzi we wa Comoros, harimo kandi ubusabe bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Abinyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ubutumwa Perezida Kagame yageneye Perezida Azali Assoumani burimo gusaba igihugu cya Comoros kuzashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo muri OIF.

Umubano w’u Rwanda n’Ibirwa bya Comoros ni umubano mwiza kandi ukomeje gushimangirwa binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye z’iterambere. Ibihugu byombi byiyemeje gukorana bya hafi bishingiye ku ntego zihuriweho, nk’uko byagaragajwe n’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi muri Mutarama 2023.

Umwanditsi: Ushindi Paul