U Rwanda: Indwara zitandura zikomeje guhitana benshi

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko 47.7% by’abitabye Imana bose mu 2024 bahitanywe n’indwara zitandura.

Iyi raporo kandi igaragaza ko impfu ziterwa n’indwara zitandura (Non-Communicable Diseases) zikubye kabiri ugereranyije n’umwaka wa 2022.

Mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2025, Dr. Ntaganda Evariste ukora mu ishami ry’indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) agaragaza ko inkomoko y’indwara zitandura  ishobora guturuka kuri imwe mu mpamvu ebyiri z’ingenzi.

Impamvu yambere ni ijyanye n’ubuzima bwa buri muntu abantu babayemo aho usanga izi ndwara bamwe bazivukana abandi bakazirwara nyuma yo kuvuka.

Dr Ntaganda avuga ko impamvu ya kabiri ari imikoreshereze y’inzoga n’itabi aho iyo umuntu anyoye byinshi umubiri unanirwa guhangana nabyo.

Dr Ntaganda akomeza avuga ko indwara zitandura zahozeho ariko kubera ko hari gahunda yo kuzikurikirana no kuzivura biba ngombwa ko imibare ijya ahagaragara.

Ati “Twasanze hari ikibazo cy’umubyibuho ukabije, abantu badakora siporo, ubuziranenge bw’ibyo turya n’ingano yabyo (Quantity & Quality) aho ushobora kuba ufite ibyo kurya byiza ariko ukarya ibidakwiye. Urugero: Niba ugeze mu rugo nijoro ukarya ibiryo kubera ko mu ijoro  nta kindi gikorwa kiba uretse kuryama, umubiri urabifata ukabishyira mu rwego rw’ibinure nibwo ubona umuntu yari muto agatangira kubyibuha.”

Akomeza avuga ko nk’umukobwa ushyingiwe afite nk’ibiro 45 ajya muri konji yo kubyara akagaruka afite 80. “Murabizi ko mu muco Nyarwanda iyo umubyeyi yabyaye baramwondora, ni umuco ariko nanone uba wishyiramo ibintu bizakugiraho ingaruka.”

Dr. Ntaganda akomeza agira ati “Njya ntanga urugero, iyo waguze imodoka mu gihe cy’amezi runaka ujya kumena amavuta kugira ngo ya mavuta na ya myanda yose bivemo. Tubigereranye natwe ubwacu, iyo turya umubiri ntabwo tuwukorera ‘vidange’ ahubwo tubikamo bya bintu byakabaye bisohoka.”

Ku bijyanye n’itabi, Dr. Ntaganda avuga ko bizwi ko ryica ndetse n’inzoga zikaba zifite ingaruka zikomeye kuko zica intege umubiri.

Ati “Ubundi iyo unyweye inzoga, umubiri uba ushinzwe kuyungurura ugakuramo uburozi cyangwa ubumara burimo, ariko uko umubiri uwuha ugakomeza ukawuha byinshi  ugeraho ukananirwa bikangana nko gufata umwana ufite nk’imyaka itanu ukamwikoreza ijerekani kandi yakabaye afata litiro ebyiri cyangwa eshatu.”  

Akomeza avuga ko hari n’ibindi byangiriza ubuzima bwa muntu harimo  kurya amavuta atameze neza.

Ati “Uzajya muri butike usange bafite udukoroboyi bapimamo amavuta, ikibazo si amavuta ahubwo ni ubuziranenge bwayo kuko hari ubwo usanga  amavuta yose akoreshwa bateka ifiriti muma hoteli bayafata bakayashyira mu bijerekani bakajya kuyagurisha abaturage kandi ayo mavuta aba yamaze kwangirika ugasanga abantu bose barashaka kwirira ayo mavuta kuko ahendutse.”

Abahanga mubuvuzi bw’indwara zitandura batanga inama yo kugira umuco wo kwisuzumisha kenshi kuko indwara zitandura nta bimenyetso zigira. Ati “Uzimenya ari uko zamaze kukwangiriza izindi ngingo.”

Mu ndwara zitandura harimo indwara z’umutima nk’umuvuduko w’amaraso n’amaraso agenda gakeya, diyabete, indwara z’ibihaha cyangwa ubuhumekero nka asima, kanseri nk’iy’ibihaha, iya porositate n’izindi, indwara z’imitekerereze nk’agahinda gakabije, impagarara n’ibindi.

U Rwanda rufite gahunda yo kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura nibura muri 2027.

Nk’uko bigaragara mu nkuru ya Panorama, indwara zitandura zishobora kugera ku bantu bose mu Rwanda, nubwo hari abagira ibyago byinshi byo kwibasirwa na zo cyane cyane abageze mu zabukuru bafite imyaka 60 y’amavuko cyangwa bayirengeje bo bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’izo ndwara zitandura. Nk’indwara z’umutima, diyabete n’umuvuduko w’amaraso, zishobora kwiyongera mu myaka y’ubukure. Ariko kandi, hari ubwiyongere bw’indwara zitandura mu bantu bakiri bato, cyane cyane abari hagati y’imyaka 30 na 40, bitewe n’imirire mibi, kutagira imyitozo ngororamubiri, ndetse no kunywa itabi n’inzoga nyinshi.