Abayobozi b’u Bwongereza, Canada n’u Bufaransa baburiye Isiraheli kuri uyu wa Mbere ko bashobora gufata “ingamba zifatika” niramuka idahagaritse ibitero bya gisirikare byongeye kuburwa muri Gaza.
BBC itangaza ko Sir Keir Stamer, Emmanuel Macron na Mark Carney basabye guverinoma ya Isiraheli “guhagarika ibikorwa bya gisirikare” no “guhita yemera ko ubutabazi bw’ibanze bwinjira muri Gaza.”
Nta biribwa, lisansi cyangwa imiti byemerewe kwinjira muri Gaza guhera ku itariki ya 2 Werurwe, ibyo Umuryango w’Abibumbye (LONI) uherutse kuvuga ko ari “ikibazo gikomeye cyane” kiri kugira ingaruka mbi cyane ku baturage ba Palesitine.
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yasubije avuga ko abo bayobozi batatu bahaye Hamas “igihembo kinini” mu ntambara ya Gaza.
Ku cyumweru, Netanyahu yavuze ko igihugu cye cyemeye ko “ibiribwa by’ibanze” byinjira muri Gaza nyuma y’ibyumweru 11 byarafunzwe, ariko yongeraho ko bateganya “kugenzura Gaza yose.”
Abo bayobozi batatu b’ibihugu by’u Burengerazuba banenze ibi bavuga ko “bidahagije na gato,” kuko “kwima abaturage b’abasivile ubufasha bw’ibanze bwa muntu bidashobora kwihanganirwa kandi ko ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.”
Bongeyeho ko urugero rw’akababaro ruri muri Gaza “rutakihanganirwa.”
Bamaganye kandi “imvugo yakoreshejwe vuba aha n’abagize guverinoma ya Isiraheli yavugaga ko, kubera agahinda gakabije katurutse ku kwangizwa kwa Gaza, abaturage b’abasivile bazatangira kwimuka.”
Bongeyeho bati: “Kwimurwa burundu babihatiwe ni ukurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.”
Ukuriye ubutabazi mu Muryango w’Abibumbye, Tom Fletcher, yavuze ko umubare w’imodoka zitwaye inkunga zemerewe kwinjira muri Gaza ari “nk’agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’ibikenewe mu buryo byihutirwa.”
Itangazo ry’aba bayobozi rivuga ku kwiyongera kw’ibitero bya Isiraheri muri Gaza ryagize riti: “Twakomeje gushyigikira uburenganzira bwa Isiraheli bwo kurengera Abisiraheli binyuze mu kurwanya iterabwoba, ariko uku kongera ibikorwa bya gisirikare muri Gaza biteye inkeke.”
Sir Keir Stamer, Emmanuel Macron na Mark Carney bategetse na Hamas guhita irekura imbohe zafashwe bugwate mu gitero cyagabwe mu majyepfo ya Isiraheli ku ya 7 Ukwakira 2023.
Intambara yo muri Gaza yatangijwe n’igitero cya Hamas cyahitanye abantu bagera ku 1,200 ndetse abandi 251 bagirwa imbohe.
Imbohe zisaga 58 nizo zisigaye muri Gaza, ariko bigacyekwa ko izikiriho ari 23 gusa.
Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza, iyobowe na Hamas, ivuga ko abantu barenga 53,000 b’Abanyapalestine bamaze kwicirwa muri iyi ntamabara.
Itangazo ry’Ubwongereza, Ubufaransa na Canada ryongeye gushimangira gushyigikira ihagarikwa ry’intambara hamwe no gushyira mu bikorwa “igisubizo cy’ibihugu bibiri,” gisaba ko habaho leta yigenga ya Palesitine.
Netanyahu avuga kuri icyo kifuzo, yagize ati: “Mu gusaba Isiraheli guhagarika intambara yo kwirwanaho kugira ngo tubeho mbere y’uko abaterabwoba ba Hamas bari ku mupaka wacu barimburwa ndetse no mu gusaba Palesitine iba igihugu, abayobozi b’i Londres, Ottawa na Paris bari gutanga igihembo kinini ku gitero cya Jenoside cyagabwe kuri Isiraheli ku ya 7 Ukwakira mu gihe bashyigikiye amarorerwa nk’aya.”
Yahamagariye kandi “abayobozi bose b’i Burayi” gukurikira “icyerekezo cya Perezida wa Amerika Donald Trump” mu guhagarika iyi ntambara.
