Abantu 126 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye mu gihe abandi 188 bakomerekejwe n’umutingito ukomeye wibasiye agace k’imisozi ka Tibet mu gihigu cy’Ubushinwa.
Uyu mutingito wibasiye u Bushinwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025.
Ibitangazamakuru bya leta y’u Bushinwa bivuga ko uyu mutingito wabaye mu Mujyi wa Tibet ahagana saa tatu za mu gitondo zo mu Bushinwa, saa saba z’ijoro ku isaha ngenga masaha ya GMT, wari kugipimo cya 7.1 nk’uko imibare y’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubugenzuzi ku biza (US Geological Survey), cyabitangaje.
Uretse kandi kwica abantu n’abandi bagakomereka, uyu mutingito wangirije inzu zisaga 1000 mu ntara ya Tingri nk’uko tubicyesha ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa Xinhua.
Ni umutingito kandi wumvikanye hafi y’umurwa mukuru w’igihugu cya Nepal, Kathmandu ndetse no mu bice by’igihugu cy’u Buhinde
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yashyizwe ahagaragara na CNN agaragaza ibisenge by’inzu byangiritse imbere y’amaduka ndetse n’inzu zaguye mu mihanda yo mu Ntara ya Lhatse, ku birometero 86 uvuye aho umutingito waturutse.
Ibinyabiziga nk’imodoka n’amagare kandi nabyo byagaragaye mu muhanda byangiritse.
Abantu bagera ku 6,900 ni bo batuye mu midugudu irenga 10 iherereye mu birometero bicye uvuye aho umutingito waturutse (Epicenter).
Abategetsi b’u Bushinwa bohereje abakozi bashinzwe ubutabazi 1500 muri ako gace, nk’uko iki kinyamakuru kibivuga.
Imitingito ikunze kugaragara muri aka gace k’imisozi ya Himalaya kuko nko mu kinyejana gishize, habaye imitingito 10 yari ku gipimo cya 6 gusubiza hejuru nk’uko bitangazwa y’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubugenzuzi ku biza (USGS).
Mu mwaka wa 2008, abantu bagera ku bihumbi 7,000 bahitanywe n’umutingito ukomeye mu ntara ya Sichuan iherereye mu Majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bushinwa.
Umutingito ufite igipimo cya 7.8 mu mwaka wa 2015 wahitanye abantu bagera ku bihumbi 9,000 muri Nepal, wangiza inyubako hafi miliyoni, bituma uba umwe mu mitingito wahitanye abantu benshi mu mateka y’icyo gihugu.