Ikigo gishinzwe iby’indege mu Buhinde (AAI) cyatangaje kuri uyu wa Mbere ko ibibuga by’indege 32 biherereye mu majyaruguru no mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Buhinde byari byarafunzwe ku wa 7 Gicurasi kubera amabwiriza yo kugenzura ikirere nyuma y’izamuka ry’umwuka mubi hagati y’u Buhinde na Pakistan byongeye gufungurwa.
Iki kigo cyavuze ko ibyo bibuga by’indege uko ari 32 byamaze kongera gufungurwa kandi ko bihita bitangira kwakira indege z’abasivile nkuko bitangazwa na Times of India dukesha iyi nkuru.
Mu itangazo ryasohowe n’iki kigo ryagiraga riti: “Dushingiye ku itangazo ryari ryasohowe rimenyesha ifungwa ry’agateganyo ry’ibibuga by’indege 32 ku bijyanye n’imikorere y’indege z’abasivile kugeza saa 05:29 zo ku wa 15 Gicurasi 2025, turamenyesha ko ibyo bibuga by’indege byongeye gufungurwa kandi bihita bitangira kwakira indege z’abasivile.”
AAI yanagiriye inama abagenzi gukurikirana amakuru ajyanye n’ingendo zabo bahamagara indege bagiye gukoresha cyangwa bagasura imbuga zabo za interineti kugira ngo babone amakuru agezweho.
Ifungwa ry’ibanze ryari ryatangajwe ku bibuga by’indege 24 wa Gatanu, hanyuma ku munsi wakurikiyeho riragurwa rigera ku bibuga 32. Ku wa Gatandatu, hatanzwe urukurikirane rw’amatangazo yihariye agenewe abapilote (NOTAMs), atangaza ifungwa ry’agateganyo ry’ibi bibuga by’indege 32.
Ifungwa ry’ibi bibuga by’indege ryakurikiye ‘Operasiyo Sindoor’ y’u Buhinde, yari igizwe n’ibitero by’indege ku birindiro by’iterabwoba muri Pakistan no muri Kashmir iyoborwa na Pakistan.
Amabwiriza yo kugenzura ikirere yari yatangiye gushyirwa mu bikorwa ako kanya nyuma y’itangizwa rya ‘Operasiyo Sindoor’, aho ibyuma by’ikoranabuhanga bikurikirana ingendo z’indege byagaragazaga ikirere kitarimo indege hafi y’imipaka ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi uyu mwaka.
