U Buhinde: 34 bishwe n’umwuzure wibasiye amajyaruguru y’iburasirazuba

Kuri uyu wa mbere, Guverinoma n’ibitangazamakuru mu Buhinde byavuze ko byibuze abantu 34 bapfiriye mu karere ko mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’iki gihugu nyuma y’umwuzure ukomeye wateje inkangu mu minsi ine ishize, mu gihe kandi, ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe kivuga ko hateganyijwe indi mvura nyinshi.

Guverinoma y’u Buhinde kandi yavuze ko ba mukerarugendo barenga igihumbi bari babuze uko bava muri leta ya Sikkim mu misozi ya Himalaya batangiye kuvanwanayo kuri uyu wa Mbere, kandi ko itsinda ry’ingabo zishinzwe ubutabazi ryoherejwe muri leta ya Meghalaya gutabara abantu barenga 500 bari mu bice byibasiwe n’umwuzure.

Mu gihugu cya Bangladesh gihana imbibi n’u Buhinde, naho abantu bane bo mu muryango umwe bishwe n’inkangu yabaye mu karere ko mu majyaruguru y’uburasirazuba ka Sylhet, mu gihe amagana y’inzu zakira abantu babuze aho kuba zafunguwe ku cyumweru mu turere tw’imisozi twa Rangamati, Bandarban, na Khagrachhari.

Imihanda n’inzu byo mu mujyi wa Silchar muri Assam byuzuyemo amazi menshi nk’uko bigaragazwa n’amashusho yashyizwe hanze n’ibiro ntaramakuru ANI. Ayo mashusho kandi agaragaza ibiti byaguye byuzuye umuhanda, ibyatumye imihanda idashobora kunyurwamo.

Sonu Devi, umuturage wa Silchar, yabwiye ANI ati: “Twahuye n’ibibazo byinshi. Mfite umwana, ariko uburiri bwe bwarengewe n’amazi. Turi kwibaza icyo dukora mu bibazo nk’ibi. Twaraye ijoro ryose tudasinziriye.”

Ubuyobozi bwaburiye abaturage ko ibindi biza by’inkangu n’imyuzure bishobora kongera kuba, busaba abatuye mu bice bishobora kwibasirwa n’ibi biza gukomeza kuba maso.

Amajyaruguru y’uburasirazuba bw’u Buhinde na Bangladesh ni ibice bikunze kwibasirwa n’imvura nyinshi cyane, itera inkangu n’imyuzure bihitana ubuzima bw’abantu ndetse ikanasenya byinshi, ibigira ingaruka ku ma miliyoni y’abantu buri mwaka.