Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, François Bayrou, yatakarijweje icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma y’amasaha make aburiye ko igihugu gihanganye “n’umwenda ushobora guhungabanya ubuzima”, ibintu byarushijeho kongera umwiryane wa politiki no guha Perezida Emmanuel Macron inshingano zo gushaka Minisitiri w’Intebe wa gatanu mu gihe kitarenze imyaka ibiri.
Bayrou, umaze amezi icyenda ari ku buyobozi, arashyikiriza ibaruwa y’ubwegure bwe Perezida Macron kuri uyu wa Kabiri. Ibiro bya Micron byatangaje ko hazashyirwaho undi muyobozi wa Guverinoma mushya “mu minsi itarambiranye.”
Ku wa mbere, nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yatoye isesa guverinoma iyobowe na Bayrou kubera imigambi yayo yo kugabanya miliyari 44 z’amayero hagamijwe kugabanya umwenda w’igihugu.
Bayrou yashyize ubuyobozi bwe mu kaga, ashingiye ku kuba Inteko Ishinga Amategeko yemeza umushinga w’ingengo y’imari wari ugamije kugabanya icyuho cy’ingengo y’imari cyikubye hafi kabiri hejuru y’umupaka wa 3% w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ndetse n’umwenda ungana na 114% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
Uwo muyobozi w’imyaka 74 ni we Minisitiri w’Intebe wa gatandatu ku ngoma ya Perezida Macron watorewe kuba umukuru w’igihugu mu 2017.
Mbere y’itora, Bayrou yaburiye abagize Inteko ati: “Mufite ububasha bwo gusesa guverinoma, ariko ntimufite ububasha bwo gusiba ukuri. Ukuri kuzaguma kugaragara: amafaranga akoreshwa azakomeza kwiyongera, kandi umutwaro w’umwenda, usanzwe utihanganirwa, uzarushaho kuremera no gutwara menshi.”
Ariko Inteko Ishinga Amategeko yanze ubusabe bwe, aho amajwi 364 yamurwanyije mu gihe 194 gusa ari yo yamushyigikiye.
Bayrou yasimbuye Michel Barnier mu Kuboza kwa 2024 nyuma yuko Barnier ananiwe guhitisha ingengo y’imari ye mu nteko ishingamategeko.
Bayrou yashoboye gutuma ingengo y’imari ye yemerwa n’inteko ishingamategeko abicyesheje amasezerano yo kudashotorana yagiranye n’abasosiyalisite (bo mu murongo uharanira impinduka), ariko umubano we na bo warazambye nyuma yuko inama yigaga ku mavugurura mashya ajyanye na pansiyo inaniwe kuzirikana ibyo abasosiyalisite basaba.
Bamwe bahwihwishije ko Macron ubu agiye gushyiraho minisitiri w’intebe wo mu murongo uharanira impinduka, nyuma yuko bimupfanye kuri Barnier ukomeye ku bya kera no kuri Bayrou wo mu murongo wa politike wo hagati na hagati.
Ariko ishyaka ry’abasosiyalisite rivuga ko rishaka gutandukana burundu na gahunda za Macron zishyigikiye ndetse ziteza imbere ubucuruzi, n’iseswa ry’amavugurura kuri pansiyo – ibyo na byo byaba bingana no kuvanaho umurage wa perezida.
Bityo rero, birasa nkaho bishoboka ko Macron mu ntangiriro azashaka undi muntu wo mu ruhande rwe. Minisitiri w’ingabo Sébastien Lecornu, Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Catherine Vautrin na Minisitiri w’imari Éric Lombard, bose bavugwa mu bo ashobora gutoranyamo.
