Mu gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ayinkamiye Marie Louise yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo ndetse anashimira Inkotanyi zamutabaye.

Ibi Ayinkamiye yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki 7 Mata 2024, mu muhango wo gutangiza Kwibuka30 wabereye muri BK Arena.

 Ayinkamiye Marie Louise wavukiye mu cyahoze ari Komine Kivumu, Perefegiture ya Kibuye, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange, yagaragaje ko yatangiye kubona ko Abatutsi badafite uburenganzira nk’abandi kuva muri 1990 ubwo umuryango wa nyina wicirwaga muri Komine ya Kibirira aho tariki ya 11 na 15 Ukwakira 1990 hishwe abatutsi basaga 350.

Yagize ati “Mfite byinshi nabonye. Hari n’ibyo nasobanukiwe ubwo nagendaga nkura”

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ayinkamiye yari afite imyaka 11. Yavutse mu muryango w’abana barindwi, abakobwa 3, abahungu bane. Avuga ko bari babayeho mu buzima budafite umutekano wuzuye.

Ati” Twari tubayeho mu buzima budafite icyo butwaye nk’abandi Banyarwanda, icyakora twari dufite undi mwihariko twari dusangiye n ‘abandi Banyarwanda bitwaga Abatutsi bwo kubaho mu buzima budafite umutekano wuzuye”

Akomeza avuga ko nyuma y’urupfu  rw’umuryango wa nyina muri 1990 aribwo yatangiye “kubona ko tubayeho mu buzima tudafitiye uburenganzira kuko ni kenshi cyane nabonaga mu rugo hari abantu bavuza amafirimbi bigatuma ababyeyi bacu batujyana kuducumbikira mu nsengero na za Kiliziya cyangwa se ko mu baturanyi.”

Mu ishuri ngo bakundaga gukorerwaho umwitozo wo kubahagurutsa, bahagurutsa abatutsi n’abahutu; ibyamuterega igikomere gikomeye.

Ati “Mu ishuri twari Abatutsi  babiri. bakundaga kudukoreraho umwitozo ngo Abatutsi bahaguruke ndetse n’abahutu bityo tukagira ipfunwe kuko twari bake ari nako bidutera igikomere ku buryo twumvaga niba ari ibigurwa twari kubigura tukajya ahari abenshi.” 

Nyuma yo kumenyako indege y’uwahoze ari Perezida yaguye yahise abona abantu bijimye gusa ntamenye icyari kibyihishe inyuma.

Nyina umubyara yarokotse kubera ko yari yagiye gusura umwisengeneza we i Kabgayi.

Nyuma yo kubonako hatangiye kwicwa abantu benshi,  yasabwe kujya kwa nyina wamubyaraga muri batisimu  mu rwego rwo guhunga kuko yari yamenyeko muri za Kiliziya abantu nta makiriro bagifitemo.

Ati “Mu gihe nari nagiyeyo, naherekejwe na musaza wange kuko yari yahuye amatungo, tugiye gutandukana arambwira ngo “ngaho genda Imana nigufasha, tuzongera kubonana” gusa ntago ariko byagenze kuko ntitwongeye kubonana ukundi(yarishwe)”

Ayinkamiye yagiye acika ibitero by’abicanyi byinshi ubwo yari yarageze kwa nyina wo muri Batisimu kuko nawe yarahigwaga ndetse n’umugabo we.

Muri Gicurasi 1994, yavuze uko yacitse Interahamwe ubwo zashakaga ku mwica bahuriye mu inzira arimo arataha asubira iwabo.

Yakomeje agaragaza uko yarokotse.

Ati “Ubwo nari za Rubengera nahuye n’umubukira witwa Mama Yohana, yarambonye aravugango uyu mwana hari musaza we ukiriho maze baramfata bajyana ahantu hari imodoka y’abazungu, maze bayidushyiramo badutwikiriye tutazi aho tuva naho tujya, gusa tuza kwisanga ku kigo cy’amashuri cya Rwintare cyari kiri kujyanwamo impunzi.”

Aho hantu Ayinkampiye yahabaye igihe kirekire gusa ari ubuzima bubi. Yavuze ko hasize iminsi yumvise kuri radiyo abantu bishimye cyane ndetse yareba aho ari kuba akabona abantu barishimye, abajije impamvu bamubwira bati “Twatabawe, Inkoti zifashe igihugu turatashye.”

Icyo gihe Ayinkampiye n’abo bari kumwe bakuwe mu nkambi, bageze imbere bahura n’imodoka ya gisirikare yarimo Inkotanyi, maze zibajyana i Giatarama ahitwa Nyabisindu.

Aha niho ahera ashimira Inkotanyi ndetse na Perezida wa Repulika wari uziyoboye icyo gihe.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repulika, turagushimira cyane kuba mwarahagaritse Jenoside ndetse n’ingabo mwari muyoboye. Imyaka 30 irashize muhagaritse Jenoside, Imyaka 30 irashize twongeye kubona Ubuzima dukesha Inkotanyi.”

Uyu munsi umwana mukuru wa Ayinkampiye afite imyaka 11 ingana n’imyaka Ayinkamiye yar afite mu 1994.

Ashingiye kubyo Inkotanyi zamufashije, Ayinkamiye avuga ko yiteguye kubaka u Rwanda ndetse n’abana be kuberako hari byinshi bagezeho bakesha Inkotanyi

Ati “Kuri ubu umwana wange ni umunyarwanda Kandi nawe arabyirata mu by’ukuri atewe ishema no kuba umunyarwanda.”

Twibuke Twiyubaka