Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi bashya kwibuka ko ibyo bakora byose bakwiye kubanza gukorera Abanyarwanda mbere yo gutekereza ku nyungu zabo bwite.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abadepite 80 bagize Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ubwo iby’imihango birangiye ubu ikigezweho ari ukwinjira mu nshingano no gukora akazi batorewe kandi bakakanoza.

Ati “Icyo mvuga ni uko ibigiye gukurikira, ni akazi tugomba gukorera igihugu cyacu, akazi bamwe batorerwa n’Abanyarwanda abandi bashyirwaho mu bundi buryo ariko byose ari ugukorera Abanyarwanda. Ako kazi rero tugomba kugakora tukakanoza uko bishoboka.”

Kugira ngo ibi bigerweho, Perezida Kagame yasabye abayobozi kujya batekereza Abanyarwanda mbere yo gutekereza inyungu zabo bwite nk’uko byagiye bigaragara mu bihe binyuranye.

Ati “Abatorewe kuyobora, abashyizweho ku bundi buryo bujyanye n’amategeko, ntabwo bigenda gutyo ngo abantu bajye mu myanya hagamijwe ko bitekerezaho ubwabo.  Natwe nk’abantu bigomba kutugeraho ariko abo tugomba kubanza gutekereza ni Abanyarwanda, ni Abaturarwanda.”

Ku kijyanye n’abagera ku buyobozi aho gukemura ibibazo by’abaturage ahubwo bakifata nk’abakomeye cyane “VIPs”, Perezida Kagame yavuze ko ibyo ari umuco mubi ndetse ukwiye guhagarara.

Ati “Hari ikintu cy’imyanya, ndetse mu ndimi z’amahanga bikaryoha bakitwa ba VIPs [Abanyacyubahiro], ugahitana umuntu ngo uri VIP. Ibintu byose, amikoro make y’igihugu akabanza gukemura ibibazo bya VIP. Abantu bakomeye, abantu baremereye, ugera ahantu, unyura ahantu, waba udakurikiwe na Serwakira bikaba ikibazo, ugahindukira ugasubira inyuma niba wahasize umukungungu cyangwa niba abantu bari baje kugushengerera. Uwo ni umuco mubi, ugomba guhagarara.”

Ati “Gukorera Abanyarwanda ni cyo cy’ibanze, ni cyo gikwiriye kuba icya mbere.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ushaka kwiyumvamo ko aremereye, “ntacyo napfa nawe uramutse ari uko umeze ariko wahereye ku nshingano ufite”.

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku mikorere ikwiriye kuranga abayobozi, avuga ko bidakwiriye kuba bamenya ibibazo ntihagire igikorwa cyangwa se ntibamenye n’ibibazo bagomba gukemura.

Mu kurushaho kumvikanisha iki kibazo yifashishije rw’ikibazo cy’abahinzi b’umuceri muri Rusizi bagize umusaruro mwiza gusa bakawuburira isoko kugeza aho ubaborana.

Yavuze ko ari ikibazo cyari kizwi n’abarimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, uw’Imari, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abandi bayobozi ariko ntibagire icyo bagikoraho ndetse bikagera ubwo akimenyera ku mbuga nkoranyambaga.   

Yagarutse ku bindi bibazo birimo ikimenyane, ruswa, icyenewabo; asaba ko buri wese mu gihugu abirwanya, by’umwihariko abayobozi kuko bo bareberera Abanyarwanda.