Amahoro akomeje kuba iyanga hagati y’Umunyapolitiki, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump n’umuherwe wa mbere ku Elon Musk kuko bongeye gukozanyaho mu gihe kitarenze ukwezi.
Kuri uyu wa mbere, Musk yatangaje ko agiye gukoresha umutungo we mwinshi kugira ngo afashe abarwanya abadepite b’Abarepubulikani batoye inyigo y’itegeko ryiswe “Big, Beautiful Bill”, rikaba ryaremejwe na Sena mu cyumweru gishize.
Muri ayo masaha, Musk yagaragaje uburakari kuri urwo rwego, ashyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bunenga bikomeye iryo tegeko.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, nawe yahise avuga ko ashobora gutangiza iperereza ku masezerano ya miliyari y’amadolari leta igirana n’ibigo bya Musk.
Kuri uyu wa kabiri, ubwo yari muri White House, Trump yavuze ko Musk ashobora gutakaza byinshi birenze inkunga za leta.
Yanavuze ko Ishami rya Leta rishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari (DOGE), Musk yayoboye mbere, rishobora kumuhindukirana rikamurya. Mu mvugo ye ati “DOGE ni inyamaswa ishobora guhindukirana Musk ikamurya.”
Icyakora ubu bushyamirane bushya ntiburagera ku rwego nk’urwo bwariho mu minsi ishize ubwo Musk yashinjaga Trump kugira uruhare mu guhisha amakuru kuri Jeffrey Epstein.
Nyuma y’iminsi irindwi ubwo bushyamirane buvutse, Musk yagaragaje ko yicuza ubutumwa bumwe yari yashyize kuri X (Twitter). Yamaze gusiba izo ‘posts’ ndetse ahindura amagambo yakoresheje kuri Trump n’iryo tegeko, atangira kugaragaza ko ahugiye mu bikorwa by’ibigo bye aho guhangana n’abanyapolitiki.
Ariko ibyo byahindutse ku mugoroba washize ubwo yatangiye kunenga iryo tegeko mu buryo bukomeye, nubwo atigeze avugamo izina rya Trump.
Ingaruka ku isoko n’abashoramari
Izi mvururu ziri kugira ingaruka zikomeye ku isoko ry’imari. Kuri uyu wa kabiri mu gitondo, imigabane ya Tesla (TSLA) yagabanutseho hafi 5% nyuma yo kugabanuka 2% ku wa mbere. Ibi bikomeje gutera impungenge abashoramari, cyane cyane kubera ko umubano wa Musk na Trump ushobora kugira ingaruka ku masezerano ya Tesla na SpaceX na leta ya Amerika.
Ku itariki ya 4 Kamena, ubwo ubushyamirane bwatangiraga, imigabane ya Tesla yamanutseho 14%. Abasesenguzi bemeza ko ibyo ari ibihombo bikomoka ku gutinya ko Trump ashobora kuburizamo inkunga za leta zigenerwa Musk.
Dan Ives wo muri Wedbush Securities yagize ati: “Uyu mubano wari nk’ubucuti bwihariye wabaye nk’uruhererekane rwa filime y’ikinamico iri kurushya isoko. Abashoramari ba Tesla bifuza ko Musk yagaruka ku mirimo ye aho kwijandika mu bya politiki.”
Ibyatangijwe na Musk ku wa mbere birimo kwamagana abadepite batoye iryo tegeko. Yavuze ko iryo tegeko ririmo gusesagura umutungo wa rubanda kandi ribangamira gahunda ya DOGE yari igamije kugabanya imyenda ya leta.
Ikigo gishinzwe iby’Ingengo y’Imari ya Leta (Congressional Budget Office) cyatangaje ko iryo tegeko rizatuma igihugu cyinjira mu mwenda wa triliyoni 3.3 mu myaka 10. Ibyo bikaba birenze inyigo yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko yasabaga triliyoni 2.4.
Musk yanditse ati: “Umudepite wese watorewe kugaragaza ko azagabanya amafaranga leta isohora none agatora iryo tegeko rizongera imyenda kurusha ayandi yose mu mateka, akwiriye kwihana. Kandi nzakora ibishoboka byose ngo atazongera gutsinda amatora y’ubutaha.”
Yongeyeho n’ifoto ya poropaganda ifite amagambo “LIAR” ku isura ya Pinocchio, arangije ati: “Niba warasezeranyije kugabanya imyenda, ariko ugatora ko iziyongera ku rwego rwo hejuru, uzasanga iyi foto yawe iri ku mashusho y’ubukangurambaga.”
Yanasabye gutangiza ishyaka rishya ryitwa America Party, rikaba ishyaka ry’abaturage ritandukanye n’iry’Abarepubulikani n’Aba-Demokarate.
Trump nawe ntiyicaye ubusa
Nyuma y’ibyo byose, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Trump yasubije Musk amuburira ko ashobora kugenzura ibijyanye n’inkunga n’amasezerano Musk ahabwa na leta.
Trump yagize ati: “Elon ashobora kuba ari we muntu uhabwa inkunga nyinshi mu mateka. Nta nkunga, ntiyabasha gukomeza ibyo akora. Nta roketi, nta mashanyarazi, nta modoka. DOGE ishobora kumusuzuma neza. Ibi ni amafaranga menshi turimo gupfusha ubusa!”
Yongeyeho ati: “Elon ashobora gutakaza byinshi. DOGE ni ikinyamaswa gishobora kumurya.”
Nubwo SpaceX itezwa imbere cyane n’amasezerano ya leta, Tesla ifite politiki za leta zinyuranye ziyigirira akamaro. Harimo nk’inyungu ya $7,500 yishyurirwa abaguzi b’imodoka zitunganywa n’amashanyarazi, ikaba yarateje imbere isoko ry’izo modoka.
Tesla kandi yinjije asaga miliyari 8$ mu myaka 6 ishize biciye mu kugurisha uburenganzira bwo kwemeza ko imodoka zayo zujuje amabwiriza y’ibidukikije. Trump arashaka gukuraho ayo mabwiriza ndetse no gukuraho ubushobozi bwa za Leta bwo kwishyiriraho amategeko ajyanye n’imyuka ihumanya.
Kubura izo nyungu bishobora gutwara Tesla miliyari 3.2$ buri mwaka, nk’uko JP Morgan ibivuga.
Biracyari amayobera niba amagambo ya Musk ashobora kuburizamo iryo tegeko.
Mu matora aheruka kuba muri 2024, Musk yatanze miliyoni 275$ zo gushyigikira Trump n’abandi Barepubulikani, ariko vuba aha yavuze ko agiye kugabanya amafaranga yinjiza muri politiki.
