Kuri uyu wa Kane nibwo Donald Trump witegura kurahirira inshingano zo kuyobora Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko we na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin bafite ubushake bwo guhura.

Kimwe mu bigomba kuba biri ku murongo w’ibyigwa mu biganiro bishobora guhuza aba bategetsi bombi, ni uburyo bwo gushyira hamwe mu gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka itatu hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Gushyira iherezo kuri iyi ntambara irimbanyije, ni kimwe mu mu byo yijeje Abanyamerika ubwo yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu akaza no kubitorerwa mu mpera z’umwaka ushize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mbere yo guhura n’Abaguverineri b’Abademokarate muri Hoteli ye iherereye mu mujyi wa Florida, Donald Trump yatangaje ko hari gahunda yo guhura na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin iri gutegurwa gusa ntiyatangaza igihe ibyo bizabera.

Yagize ati “Arifuza ko duhura kandi rwose turi kubitegura.”

Nubwo Trump yavuze ibi ku ruhande rw’u Burusiya Dmitry Sergeyevich Peskov, Umuvugizi wa Perezida Putin aherutse gutangaza ko Putin yiteguye kwitabira ibyo biganiro icyakora ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwayo itarasaba mu buryo bwemewe bwo guhura na Putin.

Kugeza ubu, Trump ntarakora ibyemezo bifatika byo guhagarika intambara cyangwa kugirana amasezerano y’amahoro.

Icyakora ntiyahwemye gutanga ibitekerezo hamwe n’inama z’icyakorwa ngo iyi ntambara irangire birimo gusubiza igice kinini cya Ukraine ku Burusiya mu gihe kizaza, gukoresha ibiganiro bigamije amahoro n’ibindi.

Undi wagaragaje icyakorwa ni Lt. Gen. Keith Kellogg wavuze ko Ukraine yagakwiye gukomeza kubona inkunga ya Amerika mu gihe yemeye kugana inzira y’ibiganiro n’u Burusiya.

Kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira, Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe Joe Biden imaze gutanga inkunga y’amafaranga irenze miliyari 175 z’amadorali y’Amerika.