Raporo nshya ya World Economic Forum igaragaza ko muri iki kinyacumi hazahangwa imirimo mishya igera kuri miliyoni 170. Ibi ngo bizaterwa n’imihindagurikire y’ubukungu n’imikorere rusange.

Raporo y’akazi kejo hazaza ya 2025 (The Future of Jobs Report 2025) igaragaza uburyo iterambere ry’ikoranabuhanga, ihindagurika ry’ibidukikije, n’imihindagurikire y’abaturage iri guhindura isoko ry’umurimo ku isi, igateganya ko 14% by’imirimo y’uyu munsi izaturuka muri izo mpamvu nshya.

Icyakora, imirimo miliyoni 92 iriho izabura bitewe n’iyi miterere, ibyo bikazatuma imirimo miliyoni 78 yinjira.

Iyi raporo yasuzumye abakoresha barenga 1000 bakomeye ku isi, abahagarariye amatsinda y’inganda 22 n’abakozi barenga miliyoni 14, kugira ngo imiterere y’imirimo izahangwa ndetse n’ubumenyi buzaba bukenewe mu myaka iri imbere kugira ngo umuntu abashe gukora iyo mirimo.

Ubwoko bw’akazi kazarushaho kwiyongera

Izamuka ry’ubwenge bukorano n’udushya mu ikoranabuhanga riri gutera umuvuduko w’ubwiyongere bw’akazi.

Abahanga mu bya mudasobwa, abenjenyeri mu ikoranabuhanga no mu bwenge bukorano(AI), ndetse n’impuke mu kwiga imashini bagenda biyongera vuba cyane.

 Icyakora, ku bijyanye n’umubare w’abakozi muri rusange, abakozi bo mu buhinzi ni bo bari imbere.

Ingamba zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, biteganyijwe ko izagira uruhare mu guhanga akazi gashya kagera kuri miliyoni 34 mu buhinzi bitarenze mu mwaka wa 2030.

Ibi biziyongera ku bakozi miliyoni 200 bari mu mirimo y’ubuhinzi muri iki gihe.

Indi mirimo irimo ubwiyongere bw’akazi irimo; abatwara ibicuruzwa, abakora porogaramu za mudasobwa, abakozi bo mu bwubatsi, ndetse n’abakora mu maduka y’ubucuruzi.

Byongeye kandi, abakozi bo mu nganda z’ibiribwa n’abakozi bita ku buzima, barimo abaforomo, abakozi b’imibereho myiza, ndetse n’abajyanama mu by’imitekerereze, byitezwe ko nabo bazaba bifuzwa cyane ku isoko ry’umurimo.

Ubu bwiyongere bw’imirimo yo kwita ku buzima ahanini bushingiye ku mpinduka mu mibereho y’abantu, aho muri iki gihe hagaragara abageze mu zabukuru baba bakiri mu kazi, bityo bagakenera serivisi nyinshi zo kwitabwaho.

Ubumenyi buzakenerwa n’abakozi

Raporo igaragaza ko 39% by’ubumenyi bw’ingenzi bukenewe ku isoko ry’umurimo uyu munsi, buzaba bwarahindutse mu mwaka wa 2030, bikaba byaragabanutseho gato ugereranyije na 44% byariho muri 2023.

Ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, by’umwihariko mu bijyanye n’ ubwenge bukorano (AI) ndetse n’amakuru akomeye (big data), buzaba ari ingenzi mu myaka iri imbere.

Ubumenyi mu bijyanye no kurinda amakuru y’ikoranabuhanga (cybersecurity), imiyoboro y’itumanaho, ndetse no kumenya gukoresha ikoranabuhanga bizakomeza kuba ibyifuzwa cyane.

Hamwe n’ubwo bumenyi mu by’ikoranabuhanga, ibitekerezo by’ubuhanga (creative thinking), kwihangana (Resilience), kwiyoroshya (flexibility) no gukomeza kwiga mu buzima biri kuza cyane mu mahame azafasha abakozi kugera ku ntego zabo.